Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Abikorera bo mu Karere ka Muhanga (PSF), Hon. Depite Kalinijabo Barthélemy yabasabye kutazivanga mu bibazo bya politiki nk’uko bamwe babigize mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye none tariki 17 Gicurasi 2024, cyabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.
Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline, abahagarariye inzego zinyuranye ndetse n’abikorera bo mu Karere ka Muhanga.
Mu butumwa bwa Hon. Depite Kalinijabo Barthélemy wari umushyitsi mukuru, yagaragaje ko ubusanzwe abikorera badakwiye kwivanga muri politiki nubwo atari ko byagenze mu 1994.
Ati “Ubusanzwe ku isi hose abikorera ntibajya bijandika mu bibazo bya politiki, gusa siko byagenze kuri Leta ya Habyarimana kuko bamwe mu bikorera bari banakomeye mu bucuruzi barimo Kabuga Felecien bagize uruhare muri Jenoside batanga inkunga zo kugura ibikoresho byo kwica Abatutsi ibintu tubanenga cyane.”

Aha ni naho yahereye asaba abikorera bo mu karere ka Muhanga gushyira hamwe bagakora ibibateza imbere binateza imbere igihugu aho kwijandika mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi bihembera urwango.
Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga, Bwana Twahirwa Jean Paul avuga ko avuga ko nubwo bamwe mu bikorera bo mu gihe cya Jenoside baranzwe n’imyitwarire mibi, atari ko bimeze kuri ubu kuko abikorera bigiye ku mateka atari meza yaranze bagenzi babo.

Ati “Abikorera bo mu gihe cya Jenoside bakoze amakosa pe, gusa ubu siko bimeze kuko ubu twamaze kwigira ku mateka kandi twiyemeje gukorera hamwe tuniteza imbere twese.”
Kugeza ubu, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi rwabereyeho igikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rwa PSF-Muhanga ruruhukiyemo imibiri y’abagera ku bihumbi 12,175.

Umwanditsi: Irambona Papias
