Muhanga: Abaturage baributswa kugira uruhare mu igenamigambi

Mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, Abatuye mu Karere ka Muhanga bongeye kwibutswa ko bakwiye kugira uruhare mu igenamigambi ry’ibibakorerwa.

Ni ibyagarutsweho na Musabyimana Jean Paul wari uhagarariye Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu muganda wabereye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Muhanga.

Musabyimana yagarutse kuri ubu butumwa mu rwego rw’ubukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro tariki ya 12 Ugushyingo 2024 aho Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igamije kuganiriza abaturage uruhare rwabo mu igenamigambi, ingengo y’imari ndetse n’imihigo.

Musabyimana Jean Paul

Ati « Iki  gikorwa cyatangijwe tariki ya 1 Ugushyingo muri buri kagari mu gihugu hose gusa ku rwego rw’igihugu, iki gikorwa cyatangijwe tariki ya 12 z’uku kwezi. Ikigamijwe rero, ni ugusobanurira abaturage ibikubiye muri gahunda y’igihugu mu kwihutisha iterambere muri manda y’imyaka itanu (NST2). »

Musabyimana akomeza agira ati « Ikindi cyari kigamijwe ni ukurebera hamwe, kwereka abaturage uko ibitekerezo batanze, ibyifuzo byabo byashyizwe mu igenamigambi muri manda ishize y’imyaka irindwi ya Perezida wa Repubulika. »

Ahamya ko ibipimo bihari bigaragaza ko abaturage bishimira ko ibitekerezo n’ibyifuzo byabo bishyirwa mu bikorwa ku kigero cya 70% ariko kandi ko intego ari ukugera kuri 90%.

Umuganda usoza uku kwezi mu Karere Ka Muhanga wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri no gukora ubuhinzi burambye.

Bimwe mu byakozwe harimo guhanga no gusibura imirwanyasuri ku buso bungana na hegitari 10 buhingwa no gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

Uretse ibi kandi, muri uyu muganda bamwe mu baturage bapimwe indwara zitandura mu byiciro bitandukanye aho abapimwe ari abagore bafite hejuru y’imyaka 35 n’abagabo bafite hejuru y’imyaka 40. Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Ikigonderabuzima cya Mata.