Muri iki gihe imvura y’umuhindo iri kugwa hirya no hino mu gihugu, abana baba ku muhanda ni bamwe mu bari kugirwaho ingaruka kuko ntaho kuyikinga hahari.
Bamwe mubo ICK News yasanze mu Mujyi wa Muhanga, bayigaragarije akaga baterwa n’imvura byumwihariko iyo iguye mu masaha y’ijoro.
Uwitwa Igisubizo D’amour avuga ko bitewe n’uko arara muri ruhurura bimugora kubona aho arambika umusaya mu gihe imvura iguye.
Ati “Iyo imvura iguye naryamye bisaba ko njya gushaka urubaraza rw’inzu ndaraho. Ikibazo rero, hari ubwo abacungira umutekano bahita banyirukana bavuga ko ndi umujura.”
Si Igisubizo gusa kuko na bagenzi be bavuga ko iyo imvura iguye bakora ibishoka byose ngo itabasanga muri za ruhurura bararamo.
Bati ‘’Iyo imvura ije dufata umufuka n’ibikarito turaraho tukabishyira hejuru ya rigori akaba ariho turyama imvura itunyagira. Turemera nyine tukanyarwirwa aho gutwarwa n’umuvu w’amazi hanyuma ubuzima bugakomeza.”
Aba bana kandi bahuza na Igisubizo ku cyo kuba abashinzwe umutekano ku mazu amwe n’amwe bataborohera mu gihe bagiye kugama imvura ngo ko hari n’ababasaba amafaranga.
Bati “Hari abatwaka amafaranga kugira ngo batwemerere kuharara. Ubwo rero iyo nta mafaranga dufite tubura uko tubigenza ubwo tukanyagirwa.’’
Niyonkuru Mucyo Faustin, Kirezi Jules ndetse na Rukundo Enock bataha mu Murenge wa Shyogwe bavuga ko bishyize hamwe bakubaka akazu mu bice by’icyaro kugira ngo bajye babona aho bikinga imvura. Bati “Twakoze akazu dukoresheje imbingo ndetse dushyiraho ibishitingi n’ibishashi kugirango imvura itatugeraho.”
Usibye ibihe by’imvura bibagoye, aba bana banagaragaza ibindi bibazo bakomeza kunyuramo birimo inzara gukubitwa bya hato na hato na bagenzi babo ndetse n’abo mu nzego zishinzwe umutekano no gufungwa.
Ubundi kuki baba mu muhanda?
Mu myaka yashize bitewe n’ibibazo by’umutekano muke na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abana bo ku muhanda babaga biganjemo impfubyi gusa kuri ubu bisa n’ibigenda bihinduka kuko abenshi usanga ari abafite ababyeyi ariko kubera impamvu zirimo amakimbirane, kutabana bikarangira bisanze mu muhanda.
Amakimbirane hagati y’ababyeyi n’inzara nibyo biri ku isonga mu bitera aba bana kuva mungo bakagana iy’umuhanda.
Rukundo Enock atanga ubuhamya bw’uburyo yisanze mu muhanda, aho avuga uko nyina yamusigiye nyirakuru akigira i Kigali nyuma nyirakuru akamwirukana amushinja ubujura.
Ati “Nyogokuru yarambeshyeye ngo namwibye amafaranga na telefoni gusa nyuma byaje kuboneka ariko akajya ambwira ngo ngende muvire mu rugo atazanyica nuko mpitamo ku muhunga ndagenda.”
Nubwo hari abavuga ko aba bana bamaze kuryoherwa n’amafaranga bahabwa n’abahisi n’abagenzi ku buryo bituma batava mu muhanda cyangwa se banawuvamo bakazawugarukamo, aba bana ntibemera ibibavugwaho kuko ngo badakunze ubuzima babamo.
Icyifuzo cya benshi muri bo ni ugusaba ubufasha leta kugira ngo babone aho baba.
Kirezi Jules ati ‘’Mbonye aho mba, bakansubiza mu ishuri, bakangurira imyenda y’ishuri ntabwo nagaruka ku muhanda.”
Igisubizo d’Amour we avuga ko icyamuha amahirwe ababyeyi be bagasubirana ndetse ise akareka inzoga byatuma asubira mu rugo. Ati “Icyama ababyeyi bange bagasubirana, papa akareka inzoga kuko zituma adukubita nibwo nasubira mu rugo nkanasubira mu ishuri.”
Ku bijyane n’igikorwa kugira ngo aba bana bakurwe ku muhanda, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko Akarere kadahwema gukorana n’abafite mu nshingano kwita ku bana ndetse n’inzego z’umutekano kugira ngo bashake igisubizo gikwiye.
Ati “Dukorana n’ababifite mu nshingano bose tugashaka igisubizo, ndetse tukegera n’ababyeyi babo bana kugira ngo tumenye ikibatera kuva mu ngo n’uburyo basubizwayo.”
Byose bigaruka ku babyeyi, aho Bwana Mugabo asaba ababyeyi kwita ku nshingano zo kurera abo babyaye.
Ati “Ubundi ntibyagakwiye ko hari umwana uba mu muhanda. Amakimbirane hagati y’ababyeyi ntakwiye gutuma birengagiza kurera abana babo. Nibakimbirane hagati yabo ariko ntibakimbirane n’abana.”
Ikibazo cy’abana baba ku mihanda kimaze imyaka itari mike mu Rwanda, gusa leta yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zinyuranye zigamije kugikemura, ariko kugeza uyu munsi iki kibazo kiracyagaragara mu bice binyuranye by’igihugu cyane cyane mu mujyi.
Amakimbirane mu miryango, abakobwa cyangwa abasore babyara abana bakirengagiza inshingano zo kurera n’ibindi bibazo biri mu muryango Nyarwanda ni bimwe mu bikwiye gushakirwa umuti w’igihe kirambye ku bufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA n’Abanyarwanda muri rusange.
