Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, ahagana saa mbiri, tariki ya 24 Mata 2024, nabonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe yinjira mu nzu icuruza ibintu binyuranye hafi n’Ishuri ikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).
Uwo murwayi yagendaga asa n’uwendereza umucuruzi w’umugore warimo acuruza. Uwo mugore yahise yifungirana imbere kugeza uwo murwayi agiye.
N’ubwo ntamaze umwanya munini nitegereza uko byagendaga, gusa nahise mbona ko yabangamiye ituze ry’abacururiza n’abashobora kujya guhahira kuri urwo ruhererekane rw’amazu kuko yavuye muri uwo muryango ahita yinjira mu muryango wari ukurikiyeho.
Ubu ni ubuhamya bw’umwe mu banyamakuru ba ICK News bugaragaza ko ikibazo cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe mu mujyi wa Muhanga gihangayikishije.
Uretse ubu buhamya, bamwe mu baganiriye na ICK News kuri iki kibazo bagaragaza impungenge z’umutekano muke ku bantu n’ibintu, bituruka kuri bamwe mu bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Uwimana Angel ucuruza M2U avuga ko yigeze gusagarirwa n’umwe mu bafite uburwayi bwo mu mutwe wari umutwariye telefoni.
Ati “Abafite uburwayi bwo mu mutwe baratubangamira cyane. Nk’ejo bundi nashyize aga telefoni hasi ndi gukora uturimo, ahita agatwara. Kugira ngo akansubize, byansabye kumushukisha igiceri. Hari n’ubundi yigeze kuza asanga ndiguha umukiriya M2U ahita aterura rabero zino twisiga kumunwa aba arirutse.”
Mukamana Devothe ucuruza ibiryo by’inkoko nawe avuga ko hari umwe mubafite uburwayi bwo umutwe w’umugabo wigeze kumusanga aho akorera aramukubita kugeza aho abantu baje kumukiza.
Yagize ati “Ikibazo cyo guhohoterwa n’abafite uburwayi bwo mu mutwe turacyahura na cyo, aho usanga bamwe muri bo baduhohotera, bakadukubita ndetse bakatwiba ariko ugasanga ntibigize gikurikiranwa.”
Icyo bose bahurizaho nk’icyifuzo ni uko ubuyobozi bwashaka ikigo cyihariye kijyanwamo abagaragaweho n’uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo bitabweho mu buryo bw’ubuvuzi.
Mu kiganiro na ICK News, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Bwana Nshimiyimana Jean Claude yavuze ko icyo atari ikibazo kigomba guharirwa ubuyobozi ko ahubwo ari ikibazo cy’abagize umuryango Nyarwanda muri rusange.
Bwana Nshimiyimana akomeza avuga ko ku ruhande rw’ubuyobozi basanzwe bafasha abafite uburwayi bwo mu mutwe binyuze mu kubavuza.
Ati “Iyo tubonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe turamufata tukamwerekeza kwa muganga, birumvikana kuko iyo ari hanze abangamira abandi binyuze mu bikorwa bishobora no guteza umutekano muke. Hari abafashirizwa ku Bitaro bya Kabgayi, hari n’aboherezwa ku ivuriro ry’abafite uburwayi bwo mu mutwe i Ndera.”
Bwana Nshimiyimana yongeraho ko iyo hari abakize bakagaruka muri sosiyeti, biba bisaba kubakurikirana ngo harebwe niba bafata imiti uko bikwiye.
Ibi nibyo ashingiraho avuga ko hari imiryango itererana abayo bafite ubwo burwayi ugasanga uwari watangiye gukira akomerejwe n’uburwayi kuko yabuze umwitaho, ngo amwibutse gufata imiti n’ibindi.
Ati “Iyo afata imiti nabi, arongera akarwara ari na bo ubona bakunze kugaruka.”
Bwana Nshimiyimana asoza asaba abaturage muri rusange kujya batanga amakuru mu gihe babonye umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo akurikiranwe.
Ati “Abo bantu ni abacu. Icyo dusaba abaturage ni ukujya badufasha, uwo bazajya babona, bakwiriye kujya batumenyesha kugira ngo tumufashe guhabwa ubuvuzi no gusubira mu muryango we.”
Mu Ukwakira 2023, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean Baptiste yabwiye Umuseke ko mu mezi atandatu yari ashize, ibyo bitaro byakiriye abantu 200 bafite uburwayi bwo mu mutwe, ni ukuvuga ko uburungushuye usanga ari abantu 33,3 buri kwezi.
Dr. Muvunyi yakomeje avuga ko muri abo bantu 200, 18 muri bo baguma mu bitaro kuko baba bakeneye kwitabwaho ‘by’umwihariko.’
Yongeyeho ko abandi bahabwa imiti bagataha mu rugo, ariko mu buryo buteye inkeke, ngo barongera bakagaruka kuko ngo ibyatumye barwara biba bikiri mu ngo zabo.
Umwanditsi: AKIMANZI Feyza
