Hashize igihe kinini mu Rwanda havugwa ikibazo cy’imikoresheze y’ibihangano by’abahanzi idahwitse aho bamwe mu bahanzi bavuga ko ibihangano bakora bibatera ibihombo aho kubungura nkuko baba babitekereza mbere yo kubikora.
Kuri uyu wa kane ,itariki ya 17 Ukwakira 2024, Icyo kibazo cyongeye kugarukwaho, n’abakoresha imbugankoranyambaga hano mu Rwanda by’umwihariko urubuga rwa X aho umwe mu barukoresha wiyise No Brainer, yatanze igitekerezo agaragaza ko hari impungenge zuko nihatagira igikorwa mu buryo bwihuse, abahanzi bazicwa n’inzara kuko uretse gukora ibihangano bigakundwa nta yindi nyungu ifatika babonamo.

No brainer yakomeje avuga ko kuba mu Rwanda nta rubuga ruhari abahanzi bashobora gukuramo amafaranga nabyo biri mu bihangayikishije cyane.
Yaize ati “Usibye kuba bakora ibihangano bigakundwa, bo nta kintu babona ‘directly’ cy’inyungu kuko na YouTube ubu yahindutse isibaniro ry’uruvangitirane kandi abenshi niho bakura umugati.”
Uretse ibyo kandi, No Brainer nayagaragaje ibindi bibazo bitandukanye abahanzi bakomeje guhura nabyo birimo kuba nta ruhare rugaragara rwa leta mu gutera inkunga ibihangano by’umuco, kuba nta hantu hafatika abahanzi bakorera ibitaramo kuko abahanzi benshi bakorera ahazwi nko muri Camp Kigali yitwa (KCEV) gusa bakavuga ko hatabereye ibitaramo bitewe n’urwego bamwe bamaze kugeraho ndetse ko naho bagakoreye ibitaramo hazwi nko muri BK Arena kuhigondera bihenze cyane.
Nyuma yo gutambutsa ubwo butumwa, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah yagiye ahatangirwa ibitekerezo maze amara impungenge abibaza icyo Leta iri gukora ngo ifashe abahanzi kungukira mu byo bakora.
Ibikubiye muri gahunda yo guteza imbere ubuhanzi
Bimwe mu byo Minisitiri Utumatwishima yagaragaje harimo ko batangiye gushyiraho itegeko ryerekeye Ubuhanzi n’Ubugeni mu Rwanda gusa ahamya ko kubaka inyungu zirambye bitwara igihe bityo ko ku bufatanye na Enabel, hari gutegurwa gahunda irimo imikorere irambye y’iterambere ry’ubukungu ku buhanzi mu Rwanda.
Ku kijyanye n’umuco Minisitiri yagaragaje ko batangiye gutegura gahunda y’amarushanwa y’imbyino gakondo muri za kaminuza zo mu Rwanda ngo bizamure impano z’urubyiruko rubyina bya Kinyarwanda.
Ku bafasha iterambere ry’ubuhanzi muri buri karere ko mu Rwanda, Minisitiri Utumatwishima avuga ko hashyizweho amarushanwa yiswe Arts Connekt agamije kongera igishoro kuri ba rwiyemezamirimo bafasha ubuhanzi.
Minsitiri Utumatwishima yongeyeho ko mu Ugushyingo 2024, mu Rwanda hazabera inama ya ACCESS2024, aho abakora umuziki bazabonana n’abateza imbere ubuhanzi ku rwego rwa Afurika muri rusange kugira ngo bahurize hamwe ibitekerezo ku cyateza imbere umwuga wabo..
Si ibyo gusa kuko ubu Minsiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi iri gufatanya n’umujyi wa Kigali hamwe na Rwanda Arts Initiative ngo haboneke inzu y’imyidagaduro ijyanye n’igihe.
Ku bikorwa byose Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bateganya gukora, Minisitiri Utumatwishima yahishuye ko biyemeje kuzajya baha akazi abahanzi.
Minisitiri w’Urubyiruko yanavuze ko muri iki cyumweru bitabiriye inama izwi nka CANEX2024, mu rwego rwo gushaka abafatanyabikorwa barimo nka Afrexim Bank bazatera inkunga ubuhanzi mu Rwanda, kongeraho na Art Rwanda Ubuhanzi ikomeje imihigo yo gushaka abafite impano no kuzikuza.
Muri make Minisitiri utumatwishima yagize ati “Mu by’ukuri, gahunda yo guteza imbere abahanzi tuyirimo kandi neza.”
Kugeza ubu, itegeko ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge mu Rwanda ryashyizweho ku wa 20 Kamena 2024, rikaba ryarasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 31 Nyakanga 2024.
