Minisitiri Mukazayire n’abayobozi ba BAL basuye abagore n’abakobwa bakina Basketball

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umuyobozi wa NBA Afurika, Clare Akamanzi  na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall basuye abagore bakina umukino wa Basketball muri gahunda izwi nka BAL4HER yatangijwe na BAL hagamijwe kwimakaza uburinganire muri siporo.

Iki gikorwa ngarukamwaka cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Gicurasi 2025 , kibera ahazwi nko mu Rugo Eco Logde ruherereye mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Nyamirama, ahari abagore bibumbiye hamwe, bakaba bakora ibijyanye n’ubugeni, imitako ndetse n’imyenda bikorerwa mu Rwanda.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire

Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire yavuze  ko nka minisiteri bishimira gukorana na BAL mu guteza imbere siporo mu bana b’abakobwa ndetse n’abagore kuko hari aho baba bakeneye gusunikwa.

Ati “Tuzi neza ko hari henshi umwana w’umukobwa akenera kurushaho guhabwa imbaraga zo kwiyizera, gutera imbere no kwizera ko hari icyo ashobora gukora mu mpano ye.” 

Umuyobozi wa NBA Afurika, Clare Akamanzi

Umuyobozi mukuru wa NBA Afurika Claire Akamanzi yunze mu rya Minisitiri wa Siporo avuga ko bashyizeho BAL4HER kugira ngo bahe abagore akazi haba mu mikino n’ahandi.

Ati “N’ubwo hano muri Afurika dufite BAL y’abagabo gusa, ntabwo bivuze ko tudakorana n’abagore cyangwa tudashyigikira abagore, niyo mpamvu twatangiye BAL4HER mu rwego rwo gufasha abagore muri siporo, cyane cyane muri Basketball.”

Akamanzi akomeza avuga ko kuba mu mikino ya BAL harimo abagore basifura ari ikimenyetso cy’uko batifuza gusiga umugore inyuma  muri byose.

Ati “Mubona ko hari abagore b’abasifuzi ndetse na bariya baba bicaye ku meza (Scores-table). Nubwo rero abagore batari gukina mu kibuga ariko bari gufasha abakina kugira ngo akazi gakorwe neza.”

Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall nawe avuga ko batangije BAL4HER mu rwego rwo gushyigikira abana b’abakobwa kwigirira ikizere bakisanga mu mikino nka basketball .

Ati: “ BAL4HER ni urubuga rwacu rugamije kwemeza ko Basketball Africa League n’umukino wa basketball ubasha kugirwamo uruhare n’abagore n’abakobwa”.

Mu buhamya bwe, Viollette Mukarusagara ufite imyaka 69 yavuze ko impamvu yahisemo kwitabira gukina Basketball ari uko yasobanukiwe n’ibyiza byo gukora siporo.

Ati: “Aho nakuye imbaraga ni ukubera ko igihugu cyacu cyaduhaye icyizere, kidushishikariza ko tugomba gukora siporo kuko siporo ari ubuzima, siporo ndayikora impa imbaraga, ituma nduhuka mu bwonko ndetse ikaturinda n’indwara za hato na hato.”

Nyuma y’ibigabiro bitandukanye, aba bayobozi bahise berekeza ahabera umushinga wa shooting for touch, ihuriro ry’abana b’ abakobwa ndetse hakaba hari n’abageze mu zabukuru bari mu myaka 60 kuzamura bakina umukino wa basketball. Iri huriro rikorera mu Murenge wa Nyamirama, bafite ikibuga bakiniraho ndetse bakaba bafite amatsinda abafasha kwiteza imbere.

Mu mwaka wa 2022, nibwo BAL yatangiye iyi gahunda mu rwego rwo gushyigikira abana b’abakobwa n’abagore kwigirira ikizere ndetse bakerekwa ko bashoboye. Akenshi ibera mu bihugu byakiriye imikino ya BAL haba mu mikino yo mu matsinda (conferences) n’imikino ya nyuma Playoffs.