Mu myaka Itandukanye Leta y’u Rwanda yagiye yimura abaturage bari batuye mu bishanga hagamijwe ahanini kurengera ubuzima bwabo mu gihe cy’ibiza ndetse no gusigasira ibyo bishanga.
Si abaturage gusa kuko hari n’ibikorwa binyuranye byagiye bikurwa mu bishanga kugira ngo bitunganywe neza hagamijwe kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ibikorwa byose ngo ibishanga bibungabungwe, bigenwa n’Ingingo ya 42 y’Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.
Muri Nyakanga 2022, Umujyi wa Kigali wari umaze gutunganya icyanya gifasha abantu kuruhuka no kwidagadura cya Nyandungu nyuma yo kwimurwamo ibikorwa by’inganda.
Icyo gihe, umujyi wa Kigali wari ufite gahunda yo gukomeza gutunganya ibishanga birimo igishanga cya Rwampara, icya Gikondo, icya Nyabugogo, Rugenge ahazwi nko mu Rwintare na Kibumba.
Ibi byose bikorwa hagamijwe isuku, kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Kuki ari ngombwa ko ibishanga bibungabungwa?
Mu kiganiro na ICK News, Twagirayezu Edimond ukorera ubushakashatsi mu Kigo cy’Indashyikirwa gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’umutungo kamere mu Rwanda (CoEB) yagaragaje ko ibishaka bifite akamaroku mu mibereho y’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.
Ati “Ibishanga bigira uruhare rukomeye mu kuyungurura amazi aturuka mu ngo zacu n’amazi aturuka mu isuri kuko yose arangirira mu gishanga. Igishanga akazi kacyo ni ukwakira ya myanda yose ubundi kikajya kirekura amazi buhoro buhoro ariko kikayarekura asukuye.”
Akomeza avuga ko ibishanga ari urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye birimo inzoka, inyamaswa zo mu mazi, inyoni, ibishuhe, imisambi n’izindi.”
Byongeye kandi, ibishanga bigira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi kuko hahingwamo ibimera binyuranye nk’umuceri, ibigori n’ibindi.
Nk’uko Twagirayezu akomeza abigarukaho, ibishanga bituma haboneka imiti inyuranye iturutse ku biti by’amoko anyuranye bimera mu bishanga.
Uruhare rwawe mu kubungabunga ibishanga
Nubwo ingamba nyinshi mu kubungabunga ibishanga zifatwa na Leta, buri muturage ashobora kugira uruhare muri uku kubungabunga ibishanga binyuze ahanini mu kwirinda kubangamira ibinyabuzima biba mu bishanga.
Kimwe mu byo buri wese akwiye kwitaho ni ukwirinda kumena imyanda itabora mu bishanga kuko byangiza ibinyabuzima biba mu bishanga.
Ati “Bwa mbere birabanza bikanduza amazi, bikangiriza ubutaka, bikanangiza n’ibinyabuzima Bihari.”
Uretse ibi, Twagirayezu anavuga ko guhinga mu bishanga bitagenewe guhingwamo, kuroba mu bishanga, kwahira ubwatsi bwo mu bishanga no kuragiramo atari byiza kuko bishobora gutuma urusobe rw’ibinyabuzima rushira cyangwa se igishanga kikavaho burundu.
Bwana Twagirayezu akomeza avuga ko kudafata neza ibishanga bishobora kugira ingaruka ku mihindagurikire y’ibihe.
Ati “Gutema ibiti kandi bikurura imvura ndetse bigatuma amazi adakama, kwica inyamaswa ziba mu bishanga nk’inzoka kandi zirya udusimba twangiza ibimera, [….] biri mu bituma ingaruka ziterwa n’imihindagurikire ziyongera kuko habaho kubura kw’imvura cyangwa se kwangirika k’ubutaka.”
Bimwe mu bikeneye kongerwamo imbaraga ni ukwigisha abaturage akamaro k’ibishanga n’uburyo bwo kubibungabunga no gushinga amatsinda agamije kubungabunga ibishanga mu mashuri n’ahandi.
Kugeza ubu u Rwanda rufite ibishanga bigera kuri 915 bingana 10,6% by’ubuso bwose.