Benshi mu bantu bakunze kwibaza ibibazo binyuranye ku bijyanye n’umushahara ndetse n’ibindi bigenerwa abayobozi bakuru.

Rimwe na rimwe hari igihe babona igisubizo cyangwa kikabura. Gusa, Iteka rya perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nimero 004/01 ryo ku wa 16 Gashyantare 2017 rigena ingano  y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki bakuru b’igihugu n’uburyo bitangwa, risubiza ibyo bibazo ku muntu udafite igisubizo.

Nk’uko bizwi, mu Rwanda abafatwa nk’abayobozi bakuru ku rwego rwa mbere ni batanu. Abo ni Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe.

Aba bayobozi ni nabo inkuru iri bwibandeho ikugezaho ibyo bagenerwa nk’uko bigaragara mu Iteka ryavuzwe haruguru.

Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira: Umushahara ungana na miliyoni 6,102,756 y’u Rwanda buri kwezi, inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose, imodoka 5 z’akazi za buri gihe, n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta.

Ibindi agenerwa birimo amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta, uburyo bw’itumanaho rigezweho bugizwe na telefoni igendanwa n’itagendanwa, fax, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni satellite, ‘antenne parabolique’ n’irindi tumanaho ryose ryangombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa ko rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta. 

Ahabwa kandi amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni 6,000,500 y’u Rwanda buri kwezi, amazi n’umuriro byishyurwa na leta, uburinzi buhoraho haba ku kazi , mu rugo n’ahandi hose.

Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’intebe, bagenerwa buri wese umushahara ungana na miliyoni 4,346,156 Frw buri kwezi, inzu yo kubamo ifite ibyangombwa , imodoka imwe y’akazi n’ibindi bikenerwa mu kuyifata neza byishyurwa na leta.

Bahabwa kandi amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’ibihumbi 600,000 Frw buri kwezi, anyuzwa kuri konti y’urwego bireba, uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo rigizwe na telefoni n’itagendanwa, fax, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na ‘antenne parabolique’ byose byishyurwa na leta.

Bagenerwa kandi ibihumbi 600,000 Frw yo kwakira abashyitsi mu rugo. Amazi n’umuriro byose byishyurwa na leta, ndetse bagenerwa uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose, bibaye ngombwa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ahabwa umushahara ungana na amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4,346,156 buri kwezi, imodoka imwe y’akazi ihoraho n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na leta.

Anahabwa kandi  inzu yo kubamo yujuje ibyangombwa, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi, angana n’ibihumbi 600 y’u Rwanda buri kwezi, anyuzwa kuri konti y’urwego bireba, uburinzi buhoraho mu kazi , mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.

Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no murugo, rigizwe na telephone igendanwa n’itagendanwa, fax, interineti igendanwa n’itagendanwa,telefoni ikorana na satellite ndetse na ‘antenne parabolique’.

Anahabwa kandi amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’ibihumbi 600,000 Frw buri kwezi, amazi n’umuriro nabyo byishyurwa na leta.

Umushahara w’aba banyapolitike bose wiyongeraho 10% byawo nyuma ya buri myaka 3 kandi iyo yitabye Imana akiri mu nshingano cyangwa se atarengeje amezi 6 avuye mu nshingano, amafaranga yose asabwa mu gushyingura atangwa na leta hagatangwa n’impozamarira y’umushahara w’ukwezi wa nyakwigendera mu gihe cy’amezi 6. Ni amafaranga ahabwa umuryango wa Nyakwigendera.