IRAQ: Kwemerera abakobwa b’imyaka 9 gushyingirwa byateje impaka z’urudaca

Inteko Ishinga Amategeko ya IRAQ yatoye itegeko ryo kugabanya imyaka yo gushyingirwa ku bakobwa ikava kuri 18 ikagera ku myaka 9, ni ibintu byateje impaka zishingiye ku ihohoterwa rikorerwa abana rigiye kwiyongera.

Imiryango y’uburenganzira bwa muntu, amashyirahamwe y’abagore, n’abanyamuryango ba sosiyete sivile barwanyije iri tegeko bikomeye, bavuga ko rizagira ingaruka zikomeye ku burezi bw’abakobwa bato, ubuzima n’imibereho yabo.

Bavuga ko gushyingira abana bituma bava mu ishuri bakiri bato, bagaterwa inda imburagihe, kandi bagashyira ubuzima bwabo mu kaga ko gukorerwa ihohoterwa ryo mu ngo.

Iri tegeko ryemerera abaturage guhitamo hagati y’inzego z’idini cyangwa inkiko zisanzwe mu byerekeye imiryango.

Abadashyigikiye iri tegeko bafite impungenge ko bizagabanya uburenganzira mu bijyanye n’izungura, gatanya, n’uburere bw’abana.

Riramutse ryemejwe, abahungu b’imyaka 15 bemerewe gushyingiranwa n’abakobwa b’imyaka 9, ibintu abantu badashyigikiye iri tegeko babona ko bizasubiza inyuma intambwe yatewe mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’uburinganire.

Sarah Sanbar ukora mu Muryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu (HRW) avuga ko iri tegeko rigaragaza ko igihugu gisubira inyuma aho gutera imbere.

Ni ibintu Amal Kabashi wo mu Muryango w’Abagore muri Iraq na we yagaragaje nk’impungenge zikomeye aho avuga ko avuga ko izi mpinduka ziha abagabo uburenganzira bwinshi mu muryango.

Mu mpera za Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko nibwo yatoye ko habaho impinduka zo kugabanya imyaka y’ubukure gusa bamwe mu badepite barazivuguruza. Nyuma y’ukwezi kumwe, tariki 4 Kanama 2024, iri tegeko ryongeye kugarurwa mu Nteko nyuma y’aho rishyigikiwe n’imitwe ya politiki ikomeye ndetse ifite ubwiganze mu nteko.

Abashyigikiye iri tegeko bavuga ko rigamije guhuza amategeko ya Islam no kurinda abakobwa bato umubano udakwiye mu gihe abarirwanya bavuga ko ibi bitarimo ukuri kandi ko bititaye ku ngaruka z’ukuri mu gushyingira abana bato.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Abana (UNICEF) igaragaza ko abakobwa bagera kuri 28% muri IRAQ bashyingirwa batarageza ku myaka 18.