Abantu benshi bavuga ko guhuma burundu warigeze kubona kiri mu bintu bibi ndetse bigira ingaruka ku mibereho y’uwatakaje ukubona.
Impamvu zo guhuma warigeze kubona ni nyinshi gusa imwe muri zo ni indwara yitwa ‘Glaucoma’ ikunze kwitwa ‘Umujura wa Bucece’ kuko ari indwara umuntu arwara ntabimenye akazisanga igeze aho ishobora kumutera ubuhumyi bwa burundu.
Mu kiganiro cyihariye n’umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, Dr. Tuyisabe Theophile avuga ko iyi ndwara itajya igaragaza ibimenyetso ku muntu uyirwaye uretse kubona atangiye guhuma.
Yagize ati “kugirango umuntu abone bisaba kuba afite ibice bitatu by’ingenzi birimo Ijisho risanzwe, umutsi uhuza ijisho ndetse n’ubwonko ariko nanone abantu bakenera ubwonko kugira ngo barebe. Mu by’ukuri rero ibyo bice byose bigomba kuba bikora neza, gusa Glaucome aho ibera mbi cyane ni uko yibasira igice cya kabiri ari cyo ‘umutsi’ maze ikamunga uwo mutsi ukarangira ushize (bizwi nko ku munga) nyamara ari wo uhuza amaso n’ubwonko, bityo bikarangira muntu ahumye burundu.”
Dr. Tuyisabe avuga ko aho iyi ndwara ibera mbi ari uko iyo yamaze gufata umuntu, uwo mutsi ukamungwa burundu, nta bundi buryo bwo kuba yavurwa Buhari.
Ati “Iyo indwara imaze kugufata, ntabwo ubimenya kuko nta buribwe ugira, gusa iyo yamaze kwica uwo mutsi, nta bundi buryo wavurwamo kuko uba washize akaba ari yo mpamvu dusaba Abanyarwanda kwihatira kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana igitera iyi ndwara ndetse buri muntu wese ni umukandida wo kuyirwara nubwo ku kigero gito bigaragara ko ishobora no kuba indwara y’umuryango ‘Hereditary’
Dr. Tuyisabe akomeza avuga ko iyo umuntu yamenye kare ko arwaye iyi ndwara, agatangira kwivuza, bigira umumaro wo kuba umuntu adashobora gufatwa n’ubuhumyi nk’umuntu watinze kuyivuza.
Aha niho ashingira asaba buri wese kwisuzumisha iyi ndwara cyane cyane ku bafite imyaka 35 kuzamura.
Yagize ati “Umuntu yakwisuzumishiriza ahariho hose, gusa umwihariko wa hano nuko iyo tugusanganye iyo ndwara duhita dutangira kukuvura. Kwirinda neza iyi ndwara ni ukuyivuza hakiri kare kuko iyo uyivuje warakerewe biragorana,” hafi no kudashoboka.
Dr. Tuyisabe avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi bakunze gufatwa n’iyi ndwara ari abafite hejuru y’imyaka 35.
Ati “Mu bantu twakira, abarwaye iyi ndwara ntago aba ari benshi kuko byibuze bashobora gufata 5% kw’abarwayi twakira mu bitaro. Ushingiye kuri uyu mubare, ntabwo ari benshi, twebwe tureba ubugome iyi ndwara igira kuko uyirwaye ikamumerera nabi, birangira ahumye burundi ari nayo mpamvu dukangurira abantu kwivuza iyi ndwara mbere.”
Kugeza ubu Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi bivura indwara zose z’amaso akenshi zirimo n’iziba zarananiranye.