Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, Umuryango w’abibumbye (Loni) wahamagariye Isi gutabara igihugu cya Myanmar cyibasizwe n’umutingito, mu gihe umubare w’abamaze gupfa wazamutse ukaba ugeze ku bihumbi 3,354.
Loni itabarije iki gihugu mu gihe kandi uwahoze ari umuyobozi wa USAID avuze ko itsinda ry’abatabazi bo muri Amerika bamenyeshejwe ko rigiye guhagarikirwa akazi nyamara ryari rimaze kugera mu gace kashegeshwe cyane n’iki cyiza.
Usibye abapfuye kubera umutingito wabaye ku wa 28 Werurwe, abantu ibihumbi 4,850 bakomerekeye muri ibyo byago mu gihe abandi 220 baburiwe irengero, nk’uko igitanagazamakuru cya leta kibitangaza.
Mu ruzinduko yakoreye mu mujyi wa kabiri munini wa Myanmar, Mandalay, wegereye aho umutingito waturutse, Umuyobozi ushinzwe inkunga muri Loni, Tom Fletcher, yasabye amahanga kugoboka iki gihugu.
Mu butumwa yacishije kuri X, bwana Fletcher yagize ati: “ibikorwaremezo byararimbutse, ubuzima bw’abantu buratakara, inzu zarasenyutse, imibereho yarahungabanye ariko gukomera kw’abaturage kuratangaje.”
Yongeyeho ati: “Isi igomba kwifatanya n’abaturage ba Myanmar.”
Ibihugu bituranye na Myanmar nk’u Bushinwa, u Buhinde, n’ibindi byo mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, ni bimwe mu byohereje ibikoresho by’ubutabazi n’amatsinda y’abatabazi mu rwego rwo gufasha mu bikorwa byo gutabara mu bice byibasiwe n’umutingito, kandi bituwe n’abantu bagera kuri miliyoni 28.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari isanzwe ari yo itanga inkunga nyinshi y’ubutabazi ku Isi kugeza mu minsi yashize, yari yaremeye gutanga nibura miliyoni 9 z’amadolari muri Myanmar mu rwego rwo gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’umutingito. Ariko, abayobozi n’abahoze mu buyobozi bwa Amerika bavuga ko iseswa ry’ikigo cyatanganga inkunga mpuzamahanga (USAID) ryagize ingaruka mu buryo bwo gutabara iki gihugu.
Abakozi batatu b’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) bari bagiye muri Myanmar nyuma y’umutingito babwiwe ko bagiye guhagarikwa ku kuzi, nk’uko Marcia Wong wahoze ari umuyobozi mukuru muri USAID yabibwiye Reuters dukesha iyi nkuru.
