Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bwatangaje ko abantu 129 aribo baguye mu gikorwa cyo kugerageza gutoroka gereza ya Makala iherereye mu murwa mukuru wa Kongo, Kinshasa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jacquemain Shabani yavuze ko abafungwa 24 aribo bahitanywe n’amasasu yari agamije kubatera ubwoba mu gihe abandi benshi bapfuye bazize kubura umwuka watewe n’umubyigano wabaye ubwo bageragezaga gutoroka.

Igikorwa kikimara kuba kuri uyu wa mbere, Leta ya Kongo yari yatangaje ko abafungwa babiri aribo bapfuye.

Ku wa Mbere, abantu batuye hafi ya gereza bavuze ko bumvise amasasu, ariko abanyamakuru bagerageje kuhagera abapolisi barabakumira ntibabasha kwinjira kuko polisi yagerageje kubakumira.

Abo baturage bavuze ko amasasu yatangiye kumvikanye kuva saa saba cyangwa saa munani z’ijoro, kugeza hafi saa kumi n’imwe za mugitondo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X, Minisitiri Shabani yemeye ubukana bw’ibyabaye ubwo abafungwa bageragezaga gutoroka ndetse yemera n’umubare w’abaguye muri iki gikorwa. Yongeyeho ko kandi hari abandi hafi 60 bakomeretse cyane bakaba barajyanywe kwa muganga.

Nk’uko yakomeje abuvuga, yashimye inzego z’umutekano zahanganye n’iki kibazo mu buryo bwihuse, zigaca intege igerageza ryo gutoroka gereza.

Minisitiri Shabani yavuze ko ubu bari mu ibarura ry’ibyangiritse birimo kureba abahaburiye ubuzima n’abakomeretse, ibikoresho byangiritse kugira ngo bikemurwe vuba.

Gereza ya Makala, yashinzwe mu myaka ya 1950, ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 1,500, ariko habarizwa abagororwa barenga ibihumbi 14,000, nk’uko AFP ibitangaza.

Mu 2020, BBC yavuganye n’umukozi wayo asobanuriye uburyo abantu bapfiraga muri gereza kubera kubura ibiryo no kutagira isuku ihagije. Icyo gihe hagaragaye ko gusa 6% by’abafungiwe muri gereza ari bo bari kuhakorera ibihano byabo abandi barimo baba baroherejwe na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuko imanza zishobora kumara imyaka myinshi.  Minisitiri w’ubutabera yasezeranyije ko bagiye gushyira imbaraga mu kugabanya umubare w’abafungiwe muri gereza zose mu gihugu.