Mu birori byo guhimbaza Umunsi mukuru wa Asomusiyo i Kibeho kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, Musenyeri Selestini HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro yongeye kwibutsa Abakristu Gatolika mu Rwanda no mu mahanga ko Kibeho ari atari iya Gikongoro, bityo ko bashishilkarizwa gukomeza kugira uruhare mu gutanga inkunga yo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya.

Muri ibi birori byari byitabiriwe n’abasaga ibihumbi 85,000 bo hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga, Musenyeri Selesitini yavuze ko inama yahuje Abepiskopi Gatolika mu Rwanda tariki ya 29 Nyakanga 2024 yemeje ko Kibeho ari iya Diyosezi zose zigize u Rwanda bityo ko buri mukiristu aho aherereye ararikiwe kugira uruhare mu kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.

Yifashishije ubwinshi bw’abari bitabiriye ibirori byo guhimbaza umunsi Mukuru wa Asomusiyo, Musenyeri Selestini yagaragaje impamvu ari ngombwa cyane kwagura ubutaka bwa Kibeho.
Ati “Hari igikorwa kimaze iminsi cyo gukusanya inkunga yo kwagura ibikorwa bya Kibeho kugira ngo uko tungana tuhakwirwe kuko bamwe aho bari si ahacu, turi kuvogera abantu mu mirima yabo. Amaparuwasi yose mubigizemo uruhare, mu Rwanda, abanyamahanga, buri wese ashyizemo uruhare rwe, buriya butaka twabubona tukisanzura.”
Ku rundi ruhande, Musenyeri Selesitini yashimiye abamaze kugira icyo batanga nubwo yirinze gutangaza mu mibare inkunga imaze kuboneka.
Ati “Ndashimira abagize icyo batanga. Nubwo umubare ukiri mutoya ariko ntako mutagize, urugendo ruracyari rurerure, buri gihe tuzajya tubaha raporo uko imeze ngo ubutaka bube ubwa Kibeho maze tubukoreshe icyo Nyagasani adushakaho.”
Inkunga isabwa kugeza ubu ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari eshatu na miliyoni magana atanu (3,500,000,000 Frw) yo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.
Ubwo yaganiraga na ICK News muri Gicurasi 2024 Musenyeri Eugène DUSHIMURUKUNDO, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho yari yagaragaje ko igitekerezo cyo kwagura ubutaka bwa Kibeho kigamije gufasha Ingoro ya Bikira Mariya kwagura ibikorwa binyuranye byayo bitewe n’uko byagaragaye ko aho Ingoro ikorera ari hato cyane kandi ibikorwa bigenda byiyongera.
Bimwe mu bizakorerwa muri ubwo butaka harimo; kwagura parikingi y’ibinyabiziga, kubaka inyubako zizakorerwamo ibintu binyuranye nk’ibiganiro mbwirwaruhame, servisi yo kwakira no kuyobora abaje i Kibeho mu ngendo nyobokamana, uburyo bwo gufasha abantu kubona aho bajya basengera mu ndimi zinyuranye, ibyumba by’inama, isomero ririmo ibitabo bijyanye n’amabonekerwa, studio zinyuranye zikoreshwa mu kumenyekanisha ubutumwa bwa Kibeho, kongera amacumbi adahenze ku bagenderera Kibeho badafite amikoro ahagije, n’ibindi.
Muri uku gukusanya inkunga, Diyosezi ya Gikongoro iri mu bufatanye na UPlus Mutual Partners kugira ngo abakristu bagende batanga umusanzu wabo buhoro buhoro bifashishije code ya telefoni ari yo *528*2*1*1*2591#
Nyuma y’amabonekerwa ya Kibeho kuva mu mwaka wa 1982, buri mwaka Kibeho yakira abasaga miliyoni ku mwaka bahakorera ingendo nyobokamana.

By’umwihariko ku munsi Mukuru wa Asomusiyo, Kibeho yakira abo mu bice binyuranye by’isi. Ubusanzwe yajyaga yakira abasaga ibihumbi 50 gusa kuri uyu munsi yakiriye abasaga ibihumbi 85,000 bari baturutse mu bihugu birimo, u Rwanda, Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Gabon, Leta Zunze Ubumwe za America, Zimbabwe, Ubwongereza, Uganda, Afurika y’Epfo, Canada, Tanzania, Polonye, u Butaliyani, u Budage, Austria n’ibindi.


