Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, Abakiristu baturutse mu bihugu bitandukanye bahuriye i Kibeho mu birori byo guhimbaza isabukuru y’imyaka 21 Ingoro ya Bikira Mariya ihawe umugisha.
Ibirori by’itahwa ry’Ingoro ya Bikira Mariya byahuriranye n’Umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu, byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo.
Mu butumwa bwe, Musenyeri Twagirayezu asaba Abakristu kurangwa no guca bugufi ndetse no kwiyumva mu muryango w’Imana nkuko Bikira Mariya yabigaragaje mu gisingizo cye.

Ati “Akimara kumva amagambo ya Elizabeti yasingije Imana. Ntabwo yagiye aho ngo avuge ibimurimo ubwe, ngo yerekane ko ariwe Imana ibonyeho ibitangaza ahubwo yagize ati Ibi byose ndabyakira ndi Umuja wa Nyagasani kugira ngo ugushaka kwe abe ariko gukorwa.”
Yongeye kwibutsa Abakristu kujya bisuzuma bakareba niba ingendo Nyobokamana bakora niba zibahuza n’Imana koko.
Ati “Ni ngombwa ko wibaza uti: ‘Ese ingendo Nyobokamana nakoze inshuro nyinshi zampuje na Yezu? ese numvise aho Bikira Mariya ambwira ati icyo akubwira ugikore? Ese twibutse kubwira Bikira Mariya tuti twigishe kumva ijwi rya Roho Mutagatifu kandi dukore icyo atubwiriza?”
Musenyeri Twagirayezu yongeraho ko icyo umukristu akwiriye kuba asaba mbere na mbere ari ukurangwa n’urukundo kuko uwifitemo urukundo aba ari umuyoboke w’Imana. Ati “Urukundo niryo tegeko rikomeye kuruta ayandi Yezu yatanze. Ni umurage.”
Akomeza agira ati “Ikiranga ko umuntu afite urukundo nuko ahorana ibyishimo n’amahoro by’umutima. Uzarangwe n’ubugwaneza, ubuntu no Kwihangana biva mu kwemera ubudahemuka, kwitwararika, no gucisha make.”

Uyu munsi mukuru wari witabiriwe n’abakiristu baturutse muri Diyosezi zinyuranye zo mu Rwanda, ndetse n’abari baturutse mu bihugu byo hanze nka Uganda, Kenya, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na Gabon.
Bamwe mu bakristu bo mu gihugu cya Kenya bavuga ko bishimiye gusura Ubutaka butagatifu cyane ko bifuza kumenya amateka ya Kibeho.
Ibi ni ibyagarutsweho na Jean Madheka Mwambuwa Kizito Sabai Mwanza.
Kizito Sabai Mwanza wari waturutse i Mombasa muri Kenya akangurira Abanyafurika gusura Kibeho kuko hafite amateka menshi kandi meza.
Tariki 31 Gicurasi 2003 nibwo Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho yahawe umugisha na Cardinal Crescenzio Sepe.
