Igihugu cya Kenya cyatangaje ko abaturage bo mu bihugu hafi ya byose bya Afurika batazajya bakenera uburenganzira bwihariye ‘Visa’ mu gihe bashakwa kwinjira muri iki gihugu.
Iki cyemezo kigaragara mu mabwiriza mashya ya guverinoma yemejwe n’Inama y’Abaminisitri.
Umwaka ushize, Kenya yashyizeho politiki yitwa “visa-free,” ariko yasabaga abashyitsi benshi gusaba uburenganzira binyuze kuri interineti mbere yo kuva mu bihugu byabo.
Ariko ishyirwaho ry’uru ruhushya ruzwi nka ‘Electronic Travel Authorisation(ETA), rwasimbuye viza yasabwaga abashyitsi bose, rwaranenzwe kuko rwafashwe nka “viza yahinduriwe izina.”
Ku wa kabiri, itangazo ry’abaminisitiri ryavuze ko ETA izakurwa ku “bihugu byose bya Afurika usibye Somaliya na Libiya – kubera impungenge z’umutekano.”
Byatangajwe ko ibi biri mu rwego rwo gushyigikira “politiki y’ikirere gifunguye n’izamuka ry’ubukerarugendo” no “guteza imbere ubumwe bw’akarere no korohereza ingendo ku mugabane wa Afurika.”
Nubwo Kenya yashyizeho uburyo bwa ETA, yagaragaye nabi kurushaho mu kigereranyo giheruka kigaragaza uburyo ifunguye ku bashyitsi, imanukaho imyanya 17 igera ku mwanya wa 46 mu bihugu 54, nk’uko bigaragazwa n’ikigereranyo cya 2024 cya ‘Africa Visa Openness Index’.
Mu myaka yashize, ibihugu byinshi byo muri Afurika byagerageje koroshya ibisabwa ku bagenzi baturutse ahandi ku mugabane, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko akenshi byorohera abaturage b’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi gusura ibi bihugu.
Mu ntangiriro zuyu mwaka, Ghana yavuze ko abafite pasiporo nyafurika bose ubu bazashobora kuyinjiramo badakeneye visa. Abanyafurika basura u Rwanda nabo ntibakeneye visa yo kwinjira mu gihugu.
Intambwe yo koroshya ingendo ku mugabane wa Afurika isunikwa cyane n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU).
Mu buryo bushya bwashyizweho, abaturage b’ibihugu byinshi bya Afurika bazemererwa kwinjira muri Kenya no kuguma mu gihugu nta ETA bakeneye kugeza ku gihe cy’amezi abiri.
Abaturuka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), birimo Uganda, Tanzania, u Rwanda n’u Burundi, bo bashobora kuguma mu gihugu kugeza ku mezi atandatu, nk’uko politiki y’uyu muryango ibiteganya.
Kenya ivuga kandi ko izashyiraho uburyo bunoze “butuma abagenzi bahita bemererwa” kandi igihe ntarengwa cyo kuba bemere ntikirenge amasaha 72.
Ntabwo biramenyekana neza igihe ibi bizatangirira, gusa Minisiteri nyinshi zahawe inshingano zo gutanga umurongo ngenderwaho mu cyumweru kimwe kugira ngo “abagenzi bari ku bibuga by’indege byose bya Kenya bafatwe neza.”
Mbere yo gushyiraho ETA, abashyitsi baturutse mu bihugu birenga 40 barimo benshi baturutse muri Afurika, bashoboraga kugera muri Kenya, bagatererwa kashe muri pasiporo zabo bakinjira nta kiguzi bishyuye.
Ubu abagenzi bose bazajya babanza noneho gusaba no kwishyura ETA byibura iminsi itatu mbere y’urugendo rwabo muri Kenya, keretse ku baturage b’ibihugu byasonewe.
Amafaranga ya ETA ni amadorali y’Amerika 30 kandi ikagira agaciro mu minsi 90.
