Gicumbi: Inka imwe yamuhinduriye ubuzima

Uwera Flora w’imyaka 80, utuye mu murenge wa Rukomo, Akarere ka Gicumbi arahamya ko ubu yabaye umworozi w’intangarugero abikomoye ku nka imwe yahawe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kurwanya ubukene n’inzara, Heifer International.

Uyu mukecuru avuga ko muri 2003 ari bwo yahawe inka imwe kugira ngo yikure mu bukene. Yarayiragiye ibyara bwa mbere arishyura abona gukomeza kuyorora, iza kubyara izindi.

Avuga ko mbere yo guhabwa iyo nka nta nzu yagiraga, ndetse ngo no kubona ibyo kurya byari bigoye.

Ati “Inka yantanze kugenda kuri Sima kuko nayubakiye ikiraro kirimo sima kugira ngo nyirinde kurwara. Niko nagiye ngurisha inyana nubaka inzu mbamo. Ubu nywa amata ngasagurira isoko.”

Uwera avuga ko mu nka esheshatu afite mu kiraro, niburi buri imwe ikamwa hejuru ya litiro icyenda ku munsi kandi nta nyunganirabiribwa yazihaye.

N’ubwo afite inka enye mu kiraro ngo sizo zonyine zakomotse ku nka yahawe muri 2003 kuko ngo yagiye yoroza abandi baturage, akaguriza zimwe kugira ngo agure imirima, yubake inzu, arihire abana amashuri, ibikoresho byo gukusanya amata cyane ko ari we uyakusanya mu murenge wose akayashakira isoko.

Uwera yongeraho ko mu bihe bitandukanye yagiye ahabwa amashimwe harimo iryo yaherewe muri Serena Hotel, muri Amerika n’ibyemezo by’ishimwe binyuranye.

Rwamuhizi Innocent

Rwamuhizi Innocent, umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba umwe mu basuye uyu mukecuru agira inama aborozi ko bakwiriye kumenya gutandukanya ubworozi bw’inka z’inyama n’iz’umukamo kugira ngo zigire umumaro ufatika zibaha.

Ati “Ku nka z’umukamo wita cyane ku mata mu gihe ku nka z’inyama ureba cyane ku bunini. Ikindi ni uko iyo woroye inka yo mu bwoko bwa Jerisi irya ubwatsi bucye igahita ihaga mu gihe izindi usanga zababereye umutwaro kubwo kudahitamo neza icyororo.”

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite umusaruro mwinshi w’amata.

Imibare igaragaza ko aka karere gakusanya litiro zisaga ibihumbi 106,000 z’amata buri munsi, bigatuma kaba aka mbere mu gihugu mu bijyanye n’umukamo, aho inka nyinshi ziganje muri gahunda ya ‘Gira Inka Munyarwanda.’