Abaturage bo mu Kagari ka Rurambi, mu Murenge wa Nyamirama ho mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n’abujura bw’amatungo bukorwa nijoro.

Ni ibibazo bagaragarije umunyamakuru wa ICK News muri izi mpera z’icyumweru tariki 11 Gicurasi 2024, aho bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo yinganjemo inka bityo bakaba basaba ubuyobozi gukaza umutekano w’amatungo yabo nk’uko MUKANSABE Vestina abigarukaho.

Ati “Twebwe inyana yacu bayitwaye kuri moto kuko hari abagore b’Isogo na Gikaya bazinduka bajya kurangura inyanya bahuriye nabo kuri Croix Rouge i Nyamirama kwa Muganga, Moto ihetse inyana bayihambiriye amaboko n’amaguru irimo hagati yabo,  umwe ayifashe undi atwaye gusa ntitwamenye ngo ni bande cyangwa se ngo bayijyanye he.”

Ruterana Sareh nawe avuga ko ubu bujura bumaze gufata indi ntera cyane cyane ubujura bw’amatungo.

Ati “Basigaye bazitwara ku ma moto, noneho basigaye biba n’imitavu ariko njyewe rwose ikimasa cyanjye baragishoreye kuko cyari gikuze pe ahubwo ubuyobozi ni budufashe bakaze uburinzi kugirango duhashye aba bajura.”

Benimana Clemantina we yagize ati “Inaha baraturembeje pe nta tungo tucyorora kuko nk’ubu bamazeho ingurube. None nafashe umwanzuro wo kuzubakira hafi y’inzu kandi ubusanzwe rwose zabaga kure yinzu.”

Umuyobozi w’Akarere ka kayonza Bwana Nyemazi John Bosco asaba abaturage ubufatanye  bwo kwicungira umutekano no gukaza irondo ry’umwuga no kujya batanga amakuru kubo bakeka.

Yagize ati “Icyo dukangurira abaturage ni uko bagomba kubahiriza gahunda z’irondo kandi bakarigiramo uruhare kuko rikozwe neza ntakibazo cyagaragara, ariko n’ubundi turafatanya n’inzego z’umutekano turebe ko cyakemuka.”

Ubu bujura buciye icyuho bwo kwiba amatungo buri kuvugwa mu Murenge wa Nyamirama ni ikibazo gihangayikishije abaturage bo mu Mirenge ya Kabarondo na Ndego ho mu Karere ka Kayonza.

Umwanditsi: Irambona Papias