Kamonyi: Nyuma y’igihe warangiritse, Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri watangiye gukorwa

Kuri uyu wa kabiri taliki 07 Gicurasi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangije ku mugaragaro imirimo yo gukora Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri wari umaze igihe waravugishije abatari bacye bitewe nuko wari warangiritse cyane.

Mu Isanteri ya Rugobagoba aho uyu muhanda uhurira na Kaburimbo niho habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ikorwa ry’Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri wari warangiritse ku buryo bukomeye kuko imodoka zari zitakibasha kunyura muri uyu muhanda wari umaze kuba uwa moto n’amagare gusa, nazo zagwaga umusubirizo.

Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuze ko bishimiye ko uyu muhanda ugiye gukorwa banasaba ko uyu muhanda wakwitabwaho cyane ugakorwa neza ku buryo uzaba ukomeye kuko unyurwamo n’imodoka ziremereye.

Umumotari witwa Emmanuel yagize ati “Ni byiza kuba batangiye gukora uyu muhanda turabishima kandi biratunejeje ko mu minsi iri imbere tuzaba dukoresha umuhanda mwiza, ariko turasaba ko uyu muhanda wakorwa neza ukaba umuhanda uremereye kuko unyuramo imodoka ziremereye babaye batawukomeje n’ubundi wazongera ugasenyuka utamaze kabiri”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo wanayoboye igikorwa cyo gutangiza ikorwa ry’uyu muhanda yavuze ko imirimo yo kuwukora izakorwa vuba kandi ukazaba umeze neza nta kibazo ku buryo imigenderanire izagenda neza.

Ati “Uyu muhanda ufite amasezerano y’amezi 12 ariko mu biganiro twagiranye na rwiyemezamirimo, yatubwiye ko agiye kwihutisha imirimo ku buryo icyo gihe kitazageraho cyane ko tugiye kugera mu bihe by’izuba ntabibazo bidasanzwe byazatuma imirimo idindira.”  

Umuyobozi w’akarere kandi yongeyeho ko bakiganira na rwiyemezamirimo ngo barebe niba bishoboka ko umuhanda wakorwa n’abandi bakoresha igice kimwe bidahagaritse ingendo cyangwa se bareba ahandi banyuza imodoka kugira ngo bitabangamira ikorwa ryawo.

Ati: “Ukurikije uburyo umuhanda ukorwamo, bashobora gukomeza bakawukoresha igice kimwe ariko turimo gutekereza ko tubonye urujya n’uruza rw’imodoka zikomeje kuba nyinshi, abantu baganira tukareba niba hari ahandi twazinyuza cyane cyane ziriya nini zijya kuzana imicanga nizo tubona abantu batekereza niba hari ahandi hantu hashoboka zanyura. Turafatanya na rwiyemezamirimo ku buryo tubinoza neza turibwira ko nta mbogamizi zizabamo.”

Uyu muhanda Rugobagoba-Mukunguri ureshya na kilometero 19 ni Umuhanda wari warangiritse ubu ugiye gukorwa na Company yitwa Engeneering Brigade mu gihe cy’amezi 12 ukaba witezweho kuzoroshya imigenderanire hagati y’imirenge ya Gacurabwenge, Nyamiyaga na Mugina ndetse n’Umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango.