Kamonyi-Musambira: Barasaba kubakirwa iteme rimaze igihe ryaratwawe n’amazi

Abaturage batuye mu tugari twa Mpushi na Kivumu, mu murenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi barasaba ubuyobozi kubavugururira iteme rimaze umwaka urenga n’amazi.

Aba baturage bagaragaza ko mu gihe cy’imvura bagorwa no kwambuka ahahoze iri teme kuko amazi aba yuzuye hose bityo ko bafashwa rigasanwa mu gihe igihugu kiri kwerekeza mu gihe cy’umuhindo.

Rwagasore Jean Bosco utuye mu Kagari ka Mpushi avuga ko uyu ariwo muhanda bafite wonyine wo koroshya ubuhahirane muri aka gace ukaba ucamo abanyeshuri ndetse n’abandi baturage ariko iteme rikaba ryaracitse ku buryo bahorana impungenge ko mu gihe cy’imvura kuhambuka bizaba bigoye.

Akomeza avuga ko nta n’ubushobozi nk’abaturage bafite bwo kugira icyo bakora kuri iri teme.

Ati “Ubu twabuze amikoro kandi ntidufite uko twabigenza kugira ngo dukore iri teme. Twabaye dushyizeho amabuye kugira ngo muri iki gihe cy’izuba abantu babe bayifashisha bambuka ariko mu gihe cy’imvura ntabwo kwambuka bizaba bishoboka.”

Icyifuzo cy’aba baturage ni uko bafashwa n’ubuyobozi kubona inzira yo kunyuramo kugira ngo babone uko bahahirana n’utundi duce.

Bwana Uzziel Niyongira, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko icyo kiraro bakizi kandi ko hari icyo nk’ubuyobozi bw’akarere bari gukora ngo kibe cyakorwa.

Ati “Kiriya kiraro twari twoherejeyo inzobere mu bijyanye n’imyubakire kugira ngo barebe uburyo cyakorwa hanzurwa ko gikwiye gukorerwa inyigo kuko hariya hantu hanyura amazi menshi cyane mu bihe by’imvura.”

Nubwo atagaragaza igihe inyigo izaba yarangiriye cyangwa se igihe cyazatangira kubakirwa, Bwana Niyongira asaba abaturage kutagira impingenge kuko ubuyobozi buzi icyo kibazo kandi hari icyo buri kugikoraho.

Ati “Bigira impungenge kuko twarahasuye. Kuri ubu rero turacyareba icyakorwa kugira ngo hakorwe mu buryo burambye bityo uriya muhanda wongere ube nyabagendwa.”

Bwana Niyongira avuga ko nubwo gukora iki kiraro mu buryo buhambaye bitari byakorwa ariko harimo gushakwa uko abaturage baba babonye inzira bifashisha. Ati “turimo gukora ibishoboka kugira ngo abaturage babone inzira kugira ngo amazi atazagira uwo ahitana.”

Akarere ka Kamonyi ni kamwe mu turere dukunze kugarizwa n’amazi menshi mu gihe cy’imvura, akangiza ibikorwaremezo cyane ko ari akarere gafite igice kinini gikora ku mugezi wa Nyabarongo ndetse n’andi mazi agenda ava muri imwe mu misozi.

Muri Nzeri 2023, amazi ya Nyabarongo yabaye menshi hitabazwa abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi mu kwambutsa abanyeshuri bajya kwiga mu murenge wa Ngamba.

Muri iyi myaka 2 ishize hamaze gutunganywa ibiraro 2 mu murenge wa Kayumbu, harimo ikiraro cya Kayumbu n’ikiraro cya Bahimba byose biri mu murenge wa Kayumbu ndetse kuri ubu hakaba hari kubakwa ikiraro cya Kinyaruka gihuza Umurenge wa Kayumbu n’Umurenge wa Karama.