Kamonyi: Intore z’Inkomezabigwi zatumwe ku rugerero

Kuri iki cyumweru taliki ya 29 Ukuboza 2024 mu Karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo habereye umuhango wo gutuma Intore z’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12 k’urugerero.

Ni igikorwa cyayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

IzI ntore zimaze iminsi 3 zitorezwa kuri site z’imirenge, aho bahabwaga ibiganiro bibashishikariza kubana neza, kubaka igihugu no kugikunda, gutozwa ishyaka ry’u Rwanda ndetse no gukorera hamwe. Kuri uyu munsi akaba aribwo zatumwe ku rugerero rw’uyu mwaka rufite Insanganyamatsiko igira iti: “Duhamye umuco w’Ubutore ku rugerero rwo kwigira”.

Bamwe mu baganiriye na ICKNEWS bavuga ko mubyo batojwe harimo, gukorera hamwe kandi biteguye kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage ndetse no gusigasira ibyagezweho.

Mukakalisa Marie, intore yaturutse mu murenge wa Rugalika avuga ko, agiye ku rugerero kuba ijisho rya bagenzi be ndetse no kubafasha gukemura amakimbirane.
Ati: “Hari ikibazo gikomeye mbona iwacu cyo kutabana neza kw’Abaturage. Nagerageza gufasha urubyiruko bagenzi banjye kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bitari byiza kuko bitera urugomo n’amakimbirane bakirinda inzangano”
Akomeza avuga ko, azaba ijisho ry’abaturage, ahari ikibazo akakimenyesha ubuyobozi kugirango bufatanye n’abaturage kugikemura

Naho Murwanashyaka Yves we avuga ko, agiye ku rugerero gufatanya n’abaturage gusigasira ibyagezweho no kubera urugero abandi mu bikorwa bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage.

Ati: “Ngiye ku rugerero gufatanya n’abaturage gusigasira ibyagezweho, mbashishikariza kwirinda kwangiza ibikorwa byagezweho no kubibungabunga, nk’imihanda, amazi n’ibindi bifitiye Abanyarwanda akamaro.

Akomeza avuga kandi ko azafatanya na bagenzi be, bakubakira abatishoboye uturima tw’igikoni n’ibindi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kayitesi, yasabye ababyeyi guha umwanya abana babo bagiye ku rugerero ndetse no kubaba hafi mu bikorwa bazakora kuri uru rugerero.

Yagize ati: “Icya mbere dusaba ababyeyi ni ukuduha abana no kujya babibutsa ko bagomba kujya ku rugerero no kubaha umwanya ariko nanone bakanabafasha. Ntabwo abana bakubaka inzu bonyine, bisaba ko hari abantu bakuru babafasha bakanaberekera ndetse bagafatanya n’Umuyobozi buhari mu kubatoza umuco mwiza no kubakira neza”.

Kuri ubu, intore zatumwe ku rugerero mu Karere ka Kamonyi ni 1596 zaturutse mu mirenge 12.

Mu ntara yose y’Amajyepfo Intore 10170 nizo zatumwe mu ntore 10600 zari ziteganijwe gutumwa ku rugerero ruzamara iminsi 45

Akarere ka Kamonyi kahawe inka y’Ubumanzi inshuro ebyiri, ihabwa Akarere kahize utundi mu gucunga neza urugerero kuko kahembwe mu mwaka wa 2019 na 2023.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads