Kamonyi: Guverineri Kayitesi yasabye abagore gutinyuka bakiteza imbere

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Guverineri Alice Kayitesi yasabye abagore kwitinyuka bagakoresha amahirwe igihugu cyashyizeho bakiteza imbere.

Guverineri Kayitesi yavuze ibi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Werurwe 2025, mu Mudugudu wa Mushimba, Akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu Karere ka Kamonyi, ahizihirijwe uyu munsi mukuru ku rwego rw’intara.

Mu butumwa bwe, Guverineri Kayitesi yagize ati “Uwo ariwe wese birashoboka, abagore nimutinyuke kuko kwivana mu bukene no gutera imbere ni ikintu gishoboka, mukoreshe amahirwe igihugu cyashyizeho ubundi twiteze imbere.”

Muri uyu mujyo, Guverineri Kayitesi avuga ko abagore bakwiye kugira umuco wo kwizigamira no kwibumbira mu matsinda kuko ari nzira nziza yo kwikura mu bukene.

Ati “Ni byiza ko dukomeza gushishikarira kwizigama ugamije gushora ndetse no kwibumbira mu matsinda cyangwa koperative kugira ngo twizigamire bityo natwe tubone igishoro cyo gutera imbere.”

Bamwe mu bagore bo muri Kamonyi bagaragaza ko uyu munsi waje ukenewe kuko ari umunsi ubafasha kwishimira ibyo bagezeho.

Esther Mukaruzindana utuye mu Kagari ka Gihinga avuga ko yishimira byinshi yagezeho kandi akaba yariteje imbere binyuze mu kwigirira ikizere no kwitinyuka agakora.

Ati “Uyu munsi udufasha kwishimira ibyo twagezeho ndetse tukanahurira hamwe nk’abagore tukawishimira! Nkanjye nabashije kwitinyuka ndakora ntangiriye ku bintu bikeya kuko nacaga inshuro nkizigama ngera aho ngana banki impa inguzanyo, nkora imishinga iciriritse y’ubuhinzi. Ubu rero aho ngeze harashimishije kuko abana banjye narabarihiye kandi mfite n’inzu yanjye.”

Devotha Mujawurugo utuye mu Kagari ka Gihira nawe avuga ko uyu munsi umwibutsa ukwitinyuka k’umugore kuko cyera nta mugore wagiraga ijambo

Ati “Uyu munsi unyibutsa ukwitinyuka k’umugore kuko cyera ntabwo umugore yagiraga ijambo, yari umugore wo mu rugo gusa, ariko ubu natwe twahawe ijambo, ubu turafata ibyemezo, turakora ndetse tukanateza imiryango yacu n’igihugu imbere kandi ntabwo tuzatezuka.”

Ibarura rusange rya Gatanu ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2022 rigaragaza ko Intara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage 3,002,699 muri bo abagore bakaba ari 51.8%