Kamonyi: Barasaba ko imihanda yo muri Site ya Rukaragata itunganywa mu buryo burambye

Abatuye mu Mudugudu wa Rukaragata uri mu Kagari ka Gihara ho mu Murenge wa Runda barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kubafasha gutunganya imihanda yo muri site y’imiturire ya Rukaragata kuko imeze nabi nyamara hari abashinzwe kuyitunganya.

Bamwe mu batuye muri iyi site bavuga ko babangamiwe no kuba imihanda yo muri iyo site hari abashinzwe kuyitunganya ndetse bahora babishyuza n’amafaranga yo kuyikora ariko ntibabone ibyakozwe.

Umwe yagize ati: “Hano muri Site ya Rukaragata, imiyoboro itwara amazi ntabwo ikoze neza n’ibiraro ntibikoze kandi buri muntu wese utuye hano yishyuye amafaranga arenga ibihumbi 230,000Frw ndetse n’undi wese uhaguze ikibanza aba asabwa kuyishyura kugira ngo ayo mafaranga yifashishwe mu gutunganya ibikorwaremezo muri iyi site.”

Yongeyeho ati “Imihanda ikeneye gushyirwamo itaka rya ‘laterite’ noneho hepfo gato y’ahitwa Kwa marakiya, umuhanda warashize, mu gihe cy’imvura n’amazi hari ubwo aza mu ngo.”

Hari undi wabwiye ICK News ati “Rwose turasaba ko abantu bashinzwe gutunganya site babikora nk’inshingano ntibabikore nko kwikiza, Imihanda nta miyoboro y’amazi ifite, yuzuyemo ibyatsi n’iyindi myanda itari ngombwa.”

Aba baturage bavuga ko ubundi iyi mihanda byari biteganijwe ko mu kuyitunganya hakoreshwa imashini ariko abajyamo gukoresha amaboko nta kidasanzwe bahinduraho ahubwo uko bajyamo ariko irushaho kwangirika. Ibi nibyo baheraho basaba gufashwa kugira ngo iyi mihanda itunganywe uko bikwiye.

Dr Sylvere Nahayo, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko ikibazo atari uburyo umuhanda wakozwemo ahubwo ari agaciro k’ibyakozwe.

Ati: “Buriya ikibazo ntabwo ari Imashini cyangwa amaboko kuko muri aka Karere, hari imihanda myinshi yakozwe n’amaboko kandi iri ku rwego rwiza! Nta mpungenge rero abaturage bagombye kugira kuko abatunganya amasite ni abantu babifitemo ubumenyi buhagije kuruta ababireba. Icyo twareba rero si uburyo umuhanda wakozwemo ahubwo ni ukureba umusaruro wavuyemo.”

Dr Nahayo yizeza aba baturage ko nk’ubuyobozi bw’akarere bagiye gusuzuma niba hari imbogamizi mu mikorere baba baragize kugira ngo bahangane nazo, bityo ziveho.

Mu kiganiro kirambuye aherutse kugirana na ICK News, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yagaragaje ko hakozwe igishushanyo mbonera cy’aka Karere bikaba byarafashije mu kumenya ingano y’ubutaka bwo guhingwaho, ubw’amashyamba ndetse n’ubwo guturwaho n’aho biherereye.

Kuri ubu Akarere ka Kamonyi gafite site zigera kuri 19 z’imiturire zitunganyije kandi zirimo n’imihanga harimo n’iyi site ya Rukaragata yavuzwe haruguru!