Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Wimana, Akagari ka Kivumu ho mu Murenge wa Musambira barasaba ubuyobozi gushaka igisubizo kirambye ku iyangirika ry’umuhanda uva kuri kaburimbo ugana muri Mpushi.
Aba baturage bavuga uyu muhanda wangijwe n’ibikamyo ‘HOWO’ bitwara umucanga ndetse ko bimaze igihe ku buryo ubuhahiranire butajya bugenda neza mu gihe cy’imvura.
Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko abaturage baramutse bashyize hamwe uyu muhanda wakorwa ariko bagashimangira ko uko bawukora kose utaba ukomeye bihagije kuko n’ubundi ibyo bikamyo byahita biwica utamaze kabiri.
Uwitwa Karegeya Samuel utuye mu Mudugudu wa Wimana ati “Uyu muhanda rero uragoye kuko kenshi mu gihe cy’Imvura urapfa. Turawukora n’ubundi ugahita wangirika kuko unyuramo ibimodoka binini bigahita biwangiza kereka habayeho uruhare rw’ubuyobozi bukadufasha kuwukora neza.”
Akimana Ruth na we avuga ko nta kintu amaboko y’abaturage yawukoraho bonyine ahubwo ko habaho ubufatanye n’ubuyobozi cyangwa abafite izi modoka nini ziza gutwaramo umucanga kuko nizo ziwangiza cyane.
Ati “Uyu muhanda ntacyo twebwe nk’abaturage twawukoraho kuko buri gihe uzamo ibyobo kubera ko ibi bimodoka binini biwunyuramo ugacika, iyo imvura iguye rero harekamo amazi menshi ku buryo nta modoka ntoya yabasha kunyuramo, urebye, hakenewe ubufatanye hagati y’abaturage na ba rwiyemezamirimo bafite izi modoka nini cyangwa se ubuyobozi bukadufasha ugakorwa neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko hari imihanda iri mu bushobozi bw’abaturage ariko hari nindi iba itari ku bushobozi bwabo bitewe n’urwego yangiritseho.
Kubw’ibyo ngo bagiye gukurikirana barebe urwego uyu muhanda wangiritseho kugira ngo harebwe icyakorwa.
Ati: “Hari aho usanga imihanda yarangiritse ku rwego bisaba ingengo y’imari. Turaza kureba rero urwego uwo muhanda wacitseho ubundi dukurikirane tunarebe koko niba warangijwe n’ayo makamyo, tuganire nabo kugira ngo nabo batange umusanzu wabo kimwe n’abandi baturage bityo ubuhahirane bukomeze gukunda.”
Mu gihe abaturage bagaragaza impungenge z’uko umuhanda ukoreshwa n’ibikamyo binini bigatuma wangirika vuba, haracyari icyizere ko haboneka igisubizo kirambye.
