Kamonyi: Abahinzi bijejwe ko Ukwakira kuzarangira Rumbuka yabishyuye Ideni ryose ibafitiye  

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice aratangaza ko ikibazo abahinzi bo mu Karere ka Kamonyi bari bafitanye n’umufatanyabikorwa Rumbuka cyashakiwe umuti ku buryo bitarenze Ukwakira 2024 kizaba cyararangiye.

Ikibazo kiri hagati y’Abahinzi bo muri Kamonyi n’umufatanyabikorwa wabo ‘Rumbuka’ gishingiye ku musaruro aba bahinzi bahaye Rumbuka gusa yo ngo ntiyabishyurira igihe.

Muri Kamana 2024 nibwo abahinzi batuburira imbuto mu bishanga byo mu Karere ka Kamonyi bagera ku 4000, bumvikanye mu itangazamakuru bagaragazaga ko bambuwe arenga miliyoni 858 Frw n’Ikigo cyitwa Rumbuka kibagurira umusaruro.

Aba bahinzi bavugaga ko amasezerano yabo na Rumbuka avuga ko icyo kigo kizajya kibishyura bitarenze iminsi 42, uhereye igihe gitwaye umusaruro wabo.

Ibyo nibyo byatumye batangira kuvuga ko bambuwe kuko ngo hari hashize amezi atandatu batarishyurwa ndetse ko bagerageje gushaka ubuyobozi bw’icyo kigo ngo hakorwe ibiganiro ntibuboneke, bagahera mu gihirahiro.

Mu kiganiro na ICK News kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ukwakira 2024 ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza Igihembwe cy’Ihinga A 2025 mu Karere ka Kamonyi, Guverineri Kayitesi yijeje aba bahinzi ko ideni bafitiwe na Rumbuka rizaba ryarangiye bitarenze uku Kwakira 2024.

Guverineri Kayitesi avuga ko nyuma yo kumenya iki kibazo bagerageje gufasha aba baturage kwishyurwa ku buryo hamaze kwishyurwa arenga miliyoni 600.000.000.

Guverineri Kayitesi ati “Twarabafashije nk’ubuyobozi kandi nabo baradufashije bemera gukemura ikibazo cy’abaturage. Ubu bamaze kwishyurwa, basigayemo miliyoni 397 kandi uyu munsi hari miliyoni 200 ziri bwishyurwe. Izindi 197 zisigaye, uku kwezi kuzarangira nazo zatanzwe.”

RUMBUKA iviga ko gutinda kwishyura aya makoperative byatewe ahanini n’uko batahise babona isoko ry’umusaruro gusa yizeza ko ikibazo cyo gutinda kubishyura kitazongera kugaragara. 

Hashize imyaka irindwi amakoperative y’abahinzi bo mu Karere ka Kamonyi akorana na RUMBUKA mu bikorwa binyuranye birimo n’ibijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto.