Inyunganiramirire nka Shisha Kibondo, benshi bita rutufu (Ready to Use Therapeutic Food), n’ibinyobwa bifite imyunyu ngugu bikomeje kugabanya ikibazo cy’igwingira ryakunze kugaragara mu bana.
Iradukunda Muzana ufite umwana umaze amezi abiri ahabwa izi nyongeramirire byamufashije guhindura ubuzima.
Ati: “Umwana wanjye yari afite amezi 9 apima ibiro 8 ubu mu mezi 2 arapima ibiro 11 kubera kumuha inyongeramirirre uko bikwiye.”
Niwewogusenga Jacqueline wo mu Karere ka Kamonyi, nawe avuga ko kuva umwana we yatangira guhabwa inyunganiramirire. Yiyongereye ibiro ava ku biro 3 agera ku biro 10 mu mezi atanu yonyine.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gihara mu Karere ka Kamonyi, Soeur Emertha Nakabonye, asobanura ko usibye abana hari n’ibindi byiciro bifata izi nyunganiramirire.
Ati: “Tureba igipimo umuntu agezeho tukamenya ibigomba kumufasha akaba ari byo tumuha.
Hari n’abakuru tuziha, ntabwo ari abana gusa kuko nk’abafite agakoko gatera SIDA bagize ibyuririzi, abafite igituntu cyangwa n’undi wese ibitaro bitwoherereje kugira ngo tumufashe kuzamura ibiro nawe turamufasha.”
Icyakora nubwo izi nyunganiramirire zagize umumaro mu mikurire y’abaturage, haracyari abaturage bahitamo kuzigurisha aho kuzikoresha icyo baziherewe.
Ibi ni byo Machara Faustin, inzobere mu mirire y’ababyeyi n’abana mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) aheraho avuga ko kuzigura no kuzigurisha ari icyaha nk’ibindi kandi byanagira izindi ngaruka ku buzima bw’abazigenewe.
Ati: “Kuzigurisha ni icyaha gikomeye cyane. Twebwe n’iyo tugize uwo tubona tumushyikiriza inzego zikamukurikirana.”
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) ivuga ko ku isi habarurwa Miliyoni 148 n’ibihumbi 100 by’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye, mu gihe muri Afurika barenga Miliyoni 63.
Muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST2, u Rwanda rwihaye intego yo kugabanya igwingira mu bana rikagera kuri 15% mu mwaka wa 2029.
