Kagame Cup 2025: Amaso yose ahanzwe i Musanze

Kagame Cup ni irushanwa ngarukamwaka rigamije guteza imbere siporo mu Rwanda no guteza imbere impano zitandukanye mu rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa.

Ritangirira ku rwego rw’umurenge, rigasorezwa ku rwego rw’igihugu rigahuza amakipe yaturutse mu turere twose tw’igihugu, rikaba rifite intego yo gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa by’imikino no kwimakaza umuco w’ubusabane n’ubumwe.

Richard KUBANA Umuyobozi mukuru muri MINALOC ufite n’inshingano zo gukurikirana imitegurire n’imigendekere y’irushanwa Umurenge Kagame Cup yavuze ko iri rushanwa rigenda rirushaho kwaguka.

Agira ati: “Kagame Cup ni irushanwa rimaze kuba rinini kandi rimaze no kumenyerwa cyane hano mu Rwanda mu mikino igiye itandukanye yaba iy’intoki ndetse niy’amaguru. Muri uyu mwaka rero iri rushanwa ryatangiye muri Mutarama ritangirira mu mirenge mu cyiciro cy’umupira w’amaguru ndetse no ku rwego rw’akarere mu cyiciro k’imikino y’intoki.”

Kubana akomeza avuga ko iri rushanwa ari ingenzi kuko rigaragaza impano mu mikino itandukanye ahari ho hose kuko usanga n’imirenge y’ibice by’icyaro nayo izamuka ikagera hejuru. Ibyo bivuze ko impano ziri ahantu hose yaba mu migi ndetse no mucyaro. Ubu rikaba geze ku musozo aho guhera uyu munsi hakinwa imikino ya nyuma mu mikino yose.”

Akarere ka Musanze niko katoranyijwe kwakira iyi mikino ya nyuma kubera ubushobozi bwako mu kwakira amarushanwa manini, bikajyana n’ubukerarugendo bushobora kungukira cyane mu bwinshi bw’abitabira,

Uyu munsi ku wa Gatandatu hitezwe amarushanwa akomeye mu mikino irimo umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, na Sitball – haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Mumikino yanyuma yogushaka igikombe iratangira uyu munsi ku wa Gatandatu 14  Kamena 2025  i Musanze aho ama ekipe aracakirana mumikino igiye itandukanye haba mubagabo ndetse no mubagore.

Ku ikubitiro haratangira imikino y’amaguru mu bagabo aho ikipe y’Umurenge wa Jabana yo mu karere ka Gasabo iza gucakirana n’umurenge wa Mbazi yo mukarere ka Huye. Mu bagore ikipe y’umurenge wa Kacyiru muri Gasabo irahura n’iya Mahembe yo mu karere ka Nyamasheke. Iyi mikino yose ikaba ibera muri stade Ubworoherana y’Akarere ka Musanze.

Mu mikino y’intoki ruraba rwambikanye muri basketball ikipe ya Rutsiro irahura n’iya Kayonza naho Musanze ihure n’iya Kicukiro, aya akaba ari amakipe yo ku rwego rwa karere, aho nimugabo, naho mu bagore Musanze ihura na Kayonza naho Kamonyi ihure na Nyamagabe.

Muri Volleyball naho biraba ari ibicika aho ikipe ya Nyanza ihura na Ngoma naho Kicukiro ihure na Rutsiro mu bagabo.

Mu bagore kandi Gicumbi irahura  na Rusizi naho Ngoma ihure na Kayonza.

Imikino ya nyuma izakinwa ku cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025, i Musanze. Iki ni igihe cy’ingenzi ku makipe yose yitwaye neza, kuko hazamenyekana abegukana ibikombe n’ibihembo bitandukanye mu byiciro by’abagabo n’abagore, mu mikino yose yahatanirwaga.

Uretse kuba amakipe azegukana ibikombe, iri rushanwa ni n’umwanya wo kugaragaza impano nshya z’urubyiruko haba mu bice by’icyaro ndetse no mu migi, gukundisha abaturage siporo no guteza imbere ubufatanye bw’uturere.