Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yayoboye Igitambo cya Misa yo guha umugisha Kiliziya ivuguruye ya Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya i Gitarama.

Muri iki gitambo cya Misa yo guha umugisha iyi kiliziya yari imaze imyaka itatu ivugururwa, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yari kumwe na Musenyeri Smaragde Mbonyinege uri mu kiruhuko cy’izabukuru n’abandi basaserdoti banyuranye biganjemo abo muri Diyosezi ya Kabgayi.

Hari kandi abahagarariye inzego za Leta barimo intumwa ya rubanda Hon. Depite Bartlemy Kalinijabo, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert n’abandi.
Mu byishimo bigaragarira buri wese, Abakiristu mu ngeri zitandukanye bo muri iyi paruwasi bari bakereye kwishimira imirimo y’amaboko yabo.

Musenyeri Ntivuguruzwa yashimiye Imana yashoboje abakristu bakivugururira kiliziya.
Ati: “Imana niyo yubaka. Nyagasani yaraduherekeje mu gutekereza uyu mushinga wo kuvugurura iyi kiliziya, mu kuwunoza no kuwuhushyira mu bikorwa kandi izakomeza iduherekeze no mu bindi bikorwa duteganya ejo hazaza.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yakomeje ashima ubufatanye bwaranze abakiristu muri uru rugendo rwo kuvugurura Kiliziya ya Mutagatifu Andereya i Gitarama. Ati “Mwabonye koko, ko abishyize hamwe nta kibananira. Mwiboneye n’amaso yanyu y’umubiri n’ay’umutima ko abagiye inama Imana ibasanga.”
Yabasabye kubaka ingoro z’uhoraho mu mitima yabo nk’uko biyubakiye iyi Kiliziya. Ati “Kuba mwarabashije kwiyubakira iyi Kiliziya nziza y’amabuye n’amatafari, nibibabere imbarutso n’intangiriro yo kubaka Kiliziya mu mitima kuko niyo y’ibanze Imana ituramo, uko twishimira ubwiza n’uburanga bitatse iyi ngoro y’amatafari bibe ariko Nyagasani yishimira ubwiza n’uburanga bw’imitima yacu.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yongeyeho ati: “Uyu mwanya utubere umwanya mwiza wo kwivugurura, kwivugururura mu bucuti bwacu, mu mubano wacu n’Imana, mu mubano wacu n’abavandimwe, mu miryango yacu, mu nshingano zacu, mu mihamagaro yacu inyuranye.”
Intumwa ya rubanda muri uyu muhango, Hon. Depite Bartlemy Kalinijabo yashimiye abitanze bose kugira ngo Kiliziya ya Mutagatifu Andereya i Gitarama yubakwe.

Yakomeje avuga ko mu kuvugurura iyi Kiliziya hagaragaye indangagaciro nziza ari naho yahereye asaba abakirisitu gukomeza kuzigaragaza mu kubaka igihu cyabo.
Ati “Hagaragayemo indangagaciro y’ubufatanye, iy’ubwitange ndetse n’indangagaciro ikomeye yo gukorera mu mucyo. Ndangira ngo mbahamagararire gukomera kuri izi ndangagaciro zaturanze nk’abakirisitu, zigakomeza no kudufasha kubaka umuryango w’Imana ari nacyo gihugu muri rusange kandi zidufashe mu gukomeza gukemura ibibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yashimye ubufatanye busanzweho bwa Kiliziya mu guteza imbere akarere ka muhanga.

Yakomeje avuga ko igikorwa nk’iki cyo kubaka Kiliziya ari igikorwa cyo kurushaho guteza imbera akarere ka Muhanga.
Ati “Nk’ubuyobozi bwa Leta, cyane cyane ubw’akarere, ni igikorwa dufata nk’igishyigikira iterambere. Turashimira cyane kiliziya Gatolika by’umwihariko Diyoseze ya Kabgayi, uburyo tubana nayo hano, uburyo idufasha mu iterambere ryo kuvugurura uyu mujyi, bigaragarira mu bufatanye.”
Yakomeje asaba kandi Kiliziya gukomeza ubufatanye n’akarere kugira ngo Umujyi wa Muhanga washyizwe mu yunganira Kigali ukomeze utere imbere muri byose.
Kiliziya ivuguruye ya Mutagatifu Andereya i Gitarama yahawe umugisha uyu munsi, yatangiye kuvugururwa ku wa 30 Gicurasi 2022. Imirimo yo kuyivugururu yagizwemo uruhare ku kigero kinini n’abakirisitu b’iyi paruwasi.
N’ubwo hakiri imirimo micye yo gukorwa kugira ngo iyi kiliziya yuzure neza, kugeza ubu, ibikorwa byo kuyivugurura bimaze gutwara ayayingayinga miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Paruwasi ya Mutagatifu Andereya i Gitarama imaze imyaka 50 ibayeho. Bikaba biteganijwe ko yubile y’iyi myaka izizihizwa muri uyu mwaka wa 2025.

