Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa arasaba abakorera muri serivisi zinyuranye zigize iyi diyosezi kurangwa n’Ubutwari, Ubumwe n’Ubufatanye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Gicurasi 2024, mu birori byo guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi.
Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abasaserdoti bakorera muri serivisi zinyuranye za Diyosezi ya Kabgayi.
Mu butumwe bwe, Myr Balthazar yavuze ko ubutwari ku murimo n’ubumwe aribyo bizatuma Diyosezi igera aho yifuza.
Ati “Birumvikana, ni bwa butwari bwagarutsweho ku murimo n’ubumwe bugomba kuturanga. Ndavuga ubumwe bugera ku buvandimwe kandi byose tukabyubakira ku bufatanye. Nidufatanya mu guhuza ibitekerezo, nidufatanya mu gushakira ibisubizo ibibazo duhura nabyo, nta kabuza tuzatera imbere kandi tuzagera aho twifuza.”
Myr Ntivuguruzwa yongeye kwibutsa abakozi bakorera serivisi zinyuranye za Diyosezi kujya bakora umurimo nk’umuhamagaro uturuka ku Mana.

Ati “Twongere twibaze tuti ese dukora umurimo nk’umuhamagaro uturuka ku mana cyangwa tuwukora nk’umutwaro w’ubuzima. Ese dukunda kandi dukora umurimo wacu, turawunoza tugamije kugira isi nziza? Ese tugira gahunda inoze ku murimo wacu, cyangwa twamazwe n’ubunebwe, ese tumenya gufatanya n’abandi no kwihanganira imisaraba duhura nayo ku kazi no ku murimo. Imirimo yacu ibe ikomoka ku Mana kandi igana ku Mana.”
Ibi byanashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Mugabo Gilbert wavuze ko umukozi wa Diyosezi ya Kabgayi akwiye kurangwa n’ubumenyi ariko buherekejwe n’indangagaciro.

Ati “Mu gihe cyabanjirije iyi myaka 30 tuvuga, ubwo igihugu cyokamaga, cyari gifite abantu bize benshi, za PhD zari zirimo n’izindi mpamyabumenyi z’ikirenga nyinsi ndetse n’amahugurwa menshi ku bayobozi n’abakozi[…], ariko babuze indangagaciro y’Ubunyarwanda. Niyo mpamvu n’amavugurura yose yo guteza imbere umurimo hibandwa ku ndangagaciro n’icyo u Rwanda rukeneye ndetse n’ibisubizo tugomba kwishakamo nk’Abanyarwanda.”
Ashingiye kuri ibi, Bwana Mugabo yasabye abakozi muri serivisi zinyuranye za Diyosezi kurangwa n’indangagaciro, ndetse no gukora mu nyungu rusange.
Ati “Ubu iterambere ryaraje, ubumenyi turabufite n’utabufite ni ubushake bwe kuko ubumenyi wabukura ahantu henshi. Icyo dusaba rero ni ukongera indangagaciro. Turabasaba kandi kwirinda inyungu bwite. Inyungu rusange z’igihugu, ikigo ukorera zibe arizo zijya imbere kuko nizijya mbere n’izawe bwite zizaziraho.”
Uyu munsi ku rwego rwa Diyosezi wari witabiriwe n’abakora muri servisi zinyuranye za Diyosezi zirimo uburezi, amahoteli, ncungamutungo, Caritas, ubuvuzi n’izindi. Kuri iyi nshuri, insanganyamatsiko yagiraga iti “Imyaka 30:Urubyiruko mu ihangwa ry’umurimo”


















