Ku mbuga nkoranyamambaga zo muri Uganda hakwirakwiye amashusho agaragaza itsinda Fangone Forest rya Alien Skin, ritera ubwoba Dr. Jose Chameleone, nyuma y’uko uyu muhanzi anenze indirimbo ‘Kapati’ Alien Skin yakoranye na Sandra Naxx.
Aya magambo yatangajwe na Fangore Forest aje asubiza amagambo Dr. Jose Chameleone, yatangaje anenga indirimbo iyi ndirimbo nshya ya Alien Skin na Sandra, aho yayise “nonsense” mu buryo butavuzweho rumwe n’abakurikiranira hafi umuziki wa Uganda.
Muri ayo mashusho, umwe mu bagize Fangone Forest witwa Ibrah Kabadiya, agaragara yihanangiriza Chameleone, ndetse akanamwita umuhanzi wazimye ufite ufite abafana bashaje.
Yagize ati: “Uri umuhanzi wazimye, abafana bawe bose barengeje imyaka 30, kandi nta muntu uri munsi yayo uzi uwo uri we. Yongeyeho ati: “Tuzagukubita”
Bamwe mu bafana bamaganye iyi myitwarire, bavuga ko Fangone Forest yabikoze kugira ngo bitume abantu babavugaho biciye mu gukora indirimbo zitavugwaho rumwe.
Abasesenguzi bo bavuga ko gutuka, gutera ubwoba, no gukoresha amagambo asebya mu ruhame bishobora kugira ingaruka zikomeye ku isura y’umuhanzi n’uruganda rw’umuziki muri rusange.
Mu gihe umuziki ukomeje kuba urubuga rwo guhanga udushya no guhuza abantu, bamwe mu bahanzi bakomeje kwibasira bagenzi babo mu buryo butesha agaciro umwuga wabo muri icyo gihugu.
Icyakora inkiko, ibigo bishinzwe umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa mu myidagaduro basabwa kugira icyo bakora, kugira ngo umuziki ube urubuga rw’amahoro, ubuhanzi n’iterambere aho kuba intandaro y’inzangano muri Uganda.
