Ghana yemeye kwakira Abanyafurika birukanwe muri Amerika

Perezida John Dramani Mahama wa Ghana yatangaje ko igihugu ayoboye cyemeye kwakira abaturage bo mu Burengerazuba bwa Afurika birukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi 14 muri bo bamaze kugera mu gihugu.

Ibi perezida Mahama yabitangarije abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Gatatu, aho yavuze ko itsinda ry’abantu 14, barimo Abanyanijeriya n’Umunya-Gambiya umwe, bamaze kugera muri Ghana, kandi leta yafashije kugaruka kwabo mu bihugu byabo bakomokamo.

Mahama ntiyigeze atangaza umubare ntarengwa w’abantu baba muri Amerika mu buryo budakurikije amategeko Ghana izemera kwakira. Icyakora yagaragaje impamvu y’icyo cyemezo avuga ko Abanyafurika bo mu Burengerazuba bwa Afurika ari uko nta visa bakenera kugira ngo binjire muri Ghana.

Yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika yadusabye kwemera kwakira abaturage b’ibindi bihugu yirukana, kandi twumvikanye nabo ko abaturage bo mu Burengerazuba bwa Afurika twabemera kuko bose nta viza bakeneye kugira ngo baze mu gihugu cyacu.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yafashe ingamba zikomeye ku bijyanye n’abimukira, agamije kwirukana miliyoni z’abimukira baba muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kongera umuvuduko wo kubohereza mu bindi bihugu.

Mu kwezi kwa Nyakanga, Amerika yirukanye abantu batanu ibajyana muri Eswatini n’abandi umunani ibajyana muri Sudani y’Epfo.
U Rwanda rwo rwakiriye abimukira barindwi birukanywe muri Amerika mu kwezi kwa Kanama, nyuma y’icyumweru ibi bihugu byombi bemeranyije ko hazoherezwa abandi bagera kuri 250.

Trump yakiriye abakuru b’ibihugu bitanu byo mu Burengerazuba bwa Afurika muri White House ku ya 9 Nyakanga.

Reuters ivuga ko kimwe mu byari bigamijwe muri iyo nama kwari ukubasaba kwakira abirukanywe baturutse mu bindi bihugu.