Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kamena 2024, i Musanze habereye isiganwa ry’amagare mu bakiri bato ‘Youth Race Cup’.

Iri rushanwa ryizihizaga isabukuru y’umwaka umwe ritangiye, ni ku nshuro ya 12 rikinwe kuko risanzwe rikinwa buri kwezi mu bice binyuranye by’igihugu.

Kuri iyi nshuro, hitabiriye ibyiciro bitanu bitandukanye kuva kubafite imyaka cumi n’umwe (11) kugeza ku bafite imyaka cumi n’icyenda (19).

Mu cyiciro cy’abatarenzeje imyaka 19, hasiganwe abakinnyi 31 aho basiganwa ku ntera ingana n’ibirometero 32.

Muri iki cyiciro uwitwa Nshutiraguma Kevin niwe wabaye uwa mbere mu bahungu aho yakoresheje iminota 34 n’amasegonda 32.  Mu bakobwa hatsinze uwitwa Iragena Charlotte wakoresheje iminota 36 n’amasegonda 7.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17 uwitwa Gisubizo Issa unyongera ‘Les Amis Sportif’ niwe wabaye uwa mbere mu bahungu, mu gihe uwitwa Masengesho Yvonne ukinira ‘Ndabaga Women Cycling Team’ ariwe wabaye uwa mbere.

Mu batarengeje imyaka 15, isiganwa ryegukanwe na ELI Salim unyongera ‘Muhazi Cycling Team’ mu gihe mu bakobwa ryegukanwe na Niyibizi Joyce unyongera ‘Les Amis Sportif’

Mu cyiciro cy’abatarenge imyaka 13, isiganwa ryatwawe na SANO Francis ukina muri ‘Muhazi Cycling Generation’ mu gihe mu bakobwa ryatwawe na Mwamikazi Joyce Cynthia unyongera ‘Benediction Club’

Mu batarengeje imyaka 11 ari nacyo cy’iciro cy’abakiri bato cyane, isiganwa ryatwawe na Zaneti Davis w’ikipe ya ‘Les Amis Sportif’ mu gihe mu bakobwa ryatwawe na Igiraneza Odila ukinira ‘Muhazi Cycling Generation.’

Iri siganwa ryitabiriwe n’abana 128 mu bahungu n’abakobwa. Ni irushanwa rigamije gukundisha abakiri bato umukino wo gusiganwa ku igare.