Bamwe mu banyeshuri biga mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) by’umwihariko abagize itsinda ryo kurengera ibidukikije bibukijwe ko bakwiriye kurushaho gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije kuko nta yindi si ihari.

Aba banyeshuri babyibukijwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku cyicaro cya ICK kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga 2025. Ni amahugurwa yateguwe na Rwanda Media Programme ku nkunga ya Fojo Media Institute.
Annonciatta Byukusenge, ufite ubunararibonye mu gukora inkuru z’ibidukikije avuga ko n’abanyamakuru bafite inshingano zo gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije by’umwihariko binyuze mu gukora inkuru ku bidukikije.
Ati “Gukora inkuru z’ibidukikije bisaba guhaguruka mu biro ukajya kuri site cyangwa se ahari ikibazo. Niba ari isuri, niba ari iyangirika ry’amashyamba, niba ari urusobe rw’ibinyabuzima, ukahagera ukabimenya.”

Byukusenge akomeza avuga ko gukora inkuru ku bidukikije bitagoye kuko ari inkuru ziboneka ahantu hose.
Icyakora ngo bisaba gutekereza mu buryo bwagutse.
Ati “Abanyamakuru baba bakwiye kugira umuhate wo gucukumbura, bakareba mu buryo bwagutse, bakavuga bati wenda mu mwaka uyu n’uyu twajyaga tubona inyamaswa zinyanyagiye zitambuka, zijya gushaka ibyo zirya hafi aha ngaha none ntitukizibona habaye iki?”
Uretse ibyo kandi hari amoko y’ibiti agenda acika, urusobe rw’ibinyabuzima abantu bakeneye kumenyaho byinshi, ikusanywa ry’imyanda ibora n’itabora, n’ibindi bishobora gukorwaho inkuru zijyanye n’ibidukikije.
Bamwe mu banyeshuri bahawe ubumenyi ku bijyanye no kurengera ibidukikije bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo binyuze mu gukora inkuru, ubuvugizi n’ubukangurambaga mu baturage n’ibindi.
Bardine Iratuzi wiga mu mwaka wa gatatu w’Itangazamakuru akaba n’umuyobozi w’itsinda ryo kurengera ibidukikije muri ICK ati “Twigishijwe uburyo bwiza bwo gukoresha siyansi mu itangazamakuru. Ibi bizadufasha gutara inkuru zacu mu buryo bunoze tunamenya imvugo zikoreshwa.”
Icyakora ngo urugendo ruracyari rurerure nk’uko bigarukwaho na Eric Bizimana ugira ati “Hakenewe ubukangurambaga, buri muturage akamenya kubyaza umusaruro ibimukikije kandi atabyangije.”
Bizimana akomeza avuga ko ikindi bakwiye gukora ari ubuvugizi, hifashishijwe inkuru igihe habonetse iyangirizwa ry’ibidukikije.
Umusaruro w’Amatsinda yo kurengera ibidukikije uragaragara
Marie Anne Dushimimana, Umuhuzabikorwa ushinzwe gushyira mu bikorwa amahame agenga uburinganire muri Rwanda Media Program (RMP) avuga ko mu myaka itatu ishize mu mashuri makuru na Kaminuza hashinzwe amatsinda ashinzwe kurengera ibidukikije hari ibyagezweho bigaragara.
Ati “Abiga itangazamakuru babonye ubumenyi ku bijyanye no gukora inkuru ku bidukikije kandi batangiye kubukoresha. Ibi bigaragarira mu nkuru bakora, kandi burya iyo inkuru yakozwe neza, bigira ingaruka nziza muri sosiyete.”
Ikindi yagarutseho ni uko ababarirwa muri aya matsinda bamaze gutora umuco wo kwitabira ibikorwa bya leta bigamije kubungabunga ibidukikije aho baherereye birimo gutegura ibikorwa by’umiganda, abagira ibyivugo bikangurira abaturage cyangwa se abanyeshuri bagenzi babo kutangiriza ibudukikije n’ibindi.
Icyakora ngo ntibaragera aho bifuza kuko avuga ko abagize iri tsinda ko bagomba gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije bagaharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko bayisanze kuko nta yindi si ihari.

Amatsinda yo kurengera ibidukikije yatangiye muri 2022 afungurwa mu mashuri ane yigisha itangazamakuru ariyo: Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Kaminuza y’u Rwanda, Mount Kigali University (MKU), na Easter African University Rwanda(EAUR)
