Kuva kuri uyu wa Mbere, Abakozi b’Urubuga ‘Irembo’ bari mu bukangurambaga bwa “Byikorere” mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Kirehe, aho bari guhugura abaturage kuri zimwe muri serivisi zitangirwa kuri uru rubuga.
Ni ubukangurambaga biteganyijwe ko buzamara iki cyumweru, hafashwa abaturage b’ingeri zinyuranye kumenya kwisabira serivisi zitandukanye ku rubuga Irembo.
Umukozi w’Urubuga Irembo uhagarariye Ikipe ishinzwe kugeza serivisi za Leta ku baturage Kamugisha Tony avuga ko mu gihe abaturage bakumva neza bakanitabira kwisabira serivisi zitangirwa ku rubuga Irembo babyikoreye hari inyungu nyinshi z’ingenzi babonamo.
Ati “Iyo abaturage bashoboye kwisabira serivisi ku rubuga rw’Irembo hari ibintu by’ingenzi bitatu bifasha, Icya mbere ni ukwirinda kwangiza igihe n’amafaranga, kubika amakuru ye neza muburyo bwizewe. Inyungu ya gatatu yo kwisabira serivisi ku Irembo umuntu abyikoreye nuko aba yizeye ko serivisi yisabiye ari we ubwe yayibonye cyangwa atayibonye.”
Ku mpungenge zari zagaragajwe na bamwe mu baturage badatunze telefoni zigezweho (smartphones), Kamugisha avuga ko bidakwiye guhangayikisha kuko uyu munsi harimo kongerwa serivisi zitangwa no kuri telephone z’akanyenyeri, iyo ukanze *909#, aho ngo bamaze kongeraho serivisi zidasaba imigereka harimo nk’ icyemezo cy’amavuko, icyemezo cy’uko uri ingaragu, Serivisi za Mituweli, Serivisi zo gusaba uruhushya watsindiye no kureba amanota y’ibizami bya Perimi.
Abaturage badafite terefone cyangwa abatazi gusoma bijejwe ko bazajya bagana aba agenti bakabafasha.
Abaturage bo muri Kirehe babwiye ICK News ko bishimiye ubu bukangurambaga bwa byikorere kuko ngo bigiye kubafasha ibintu byinshi birimo kubarinda gukora ingendo, kudatakaza umwanya n’amafaranga no kwibikira amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Habimana Chrisantha wo muri Nasho ati “Kujya ku mu agenti w’Irembo byatugoraga cyane ugasanga utaye imirimo yawe kubera serivise imwe cyangwa ebyiri ariko ubu ni ukujya tubyikorera tukagabanya gutakaza igihe n’ amafaranga.”
Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzagera mu mirenge itandatu muri 12 igize Akarere ka Kirehe, ariyo Gahara, Musaza, Nasho, Mushikiri, Kigarama na Nyamugari.
Nubwo haherewe muri iyi mirenge, Irembo itangaza ko bafite intego ari ukubugeza mu mirenge yose y’u Rwanda.
Kuri ubu, Akarere ka Kirehe kari ku mwanya wa 7 mu gihugu mu kwitabira serivisi z’Irembo.