Kuri uyu wa Kabiri, tariki 07 Kanama 2024 Perezida wa Bangladesh, Mohammed Shahabuddin yasheshe Inteko Ishinga Amategeko yari igizwe n’abantu 350.
Iyi nteko yasheshwe mu rwego rwo gutegura andi matora yo gusimbura Minisitiri w’Intebe Sheikh Hasina Wazed uherutse kwegura kubera igitutu cy’imyigaragambyo.
Nyuma y’iyegura rya Minisitiri w’Intebe ndetse n’iseswa ry’iyi nteko, agahenge n’ituze bisa n’ibyagarutse mu murwa mukuru Dhaka kuko ibitangazamakuru binyuranye bivuga ko kuri uyu wa Kabiri nta makuru y’ihohoterwa rishya yagaragaye.
Imyigaragambyo yatangiye mu mahoro ubwo abanyeshuri basabaga ko uburyo bukurikizwa mu gushyira abayobozi mu myanya ya leta buhagarikwa, ariko byaje guhinduka imvururu zidasanzwe zamagana Hasina n’ishyaka rye rya Awami League riri ku butegetsi.
Ku wa 21 Nyakanga 2024 Imyigaragambyo yo gusaba impinduka ku buryo bwo gushyira abayobozi mu myanya ya leta yarahagaze nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwari rumaze gusesa uburyo bwinshi bwakoreshwaga mu gushyira abayobozi mu myanya.
Gusa, mu cyumweru gishize nibwo abigaragambya basubiye mu mihanda basaba ko Hasina asaba imbabazi kubw’ihohoterwa ryabayeho, gusubizaho murandasi gufungura za kaminuza n’amashuri makuru byari byarafunzwe ndetse no kurekura abafunzwe.
Mu mpera z’icyumweru gishize, abigaragambya basabye abaturage kutishyura imisoro, amazi n’amashanyarazi ndetse no kutajya ku kazi. Iyi myigaragambyo yaguyemo umubare munini w’abanya-Bangladesh kuko habarurwa abarenga 300.
Ku wa mbere, abigaragambya banze gahunda y’igisirikari yo kubarinda maze berekeza mu mujyi rwagati binatuma ingabo zisubira inyuma.
Icyo gihe ibihumbi by’abantu byakomeje kwigaragambya byerekeza ku nzu ya Minisitiri w’Intebe, maze Hasina ahitamo kwegura no guhunga igihugu aho yahungiye mu Buhindi.
Sheikh Hasina Wazed wari Minisitiri w’Intebe, ni umunyapolitiki w’imyaka 77, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh kuva muri Kamena 1996 kugeza muri Nyakanga 2001 yongera gutorerwa uyu mwanya muri Mutarama 2009 kugeza muri Kanama 2024.
Ni umukobwa wa Sheikh Mujibur Rahman, washinze igihugu cya Bangladesh akaba na Perezida wa mbere wa Bangladesh kugeza ubu ituwe n’abayisilamu barenga miliyoni 160.
Yari amaze imyaka irenga 20 kuri uyu mwanya, akaba ari we Minisitiri w’Intebe umaze igihe kirekire ku butegetsi mu mateka ya Bangladesh.
Ubutegetsi bwe bwarangiye na Kanama ubwo yerekezaga mu buhungiro mu gihugu y’Ubuhinde nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yo kumwamagana.