Kuri iki cyumweru, taraki ya 22, Nzeri 2024, igitangazamakuru cya leta ya Iran cyatangaje ko abantu 51 bamaze guhitanwa n’iturika rya gazi yaturikiye mu kirombe gicukurwamo Nyiramugengeri ‘Coal’.
Uretse 51 bamaze gutakaza ubuzima kubera iturika ry’iki kirombe giherereye mu majyepfo y’Intara ya Khorasan, abandi 20 byatangajwe ko bakomeretse.
Iki gitangazamakuru cyavuze ko iyi mpanuka yatewe no guturika kwa gazi metani mu bice bibiri, aribyo B na C, by’ikirombe gicukurwamo na sosiyete yitwa Madanjoo.
Guverineri w’intara ya Khorasan, Ali Akbar Rahimi, yatangarije televiziyo ya Leta ati, “76% bya nyiramugengeri y’igihugu cyose icukurwa muri iyi ntara, kandi amasosiyete akomeye mu gihugu ari hagati 8 n’icumi 10 akorera muri aka gace harimo na sosiyete ya Madanjoo.”

Rahimi kandi yakomeje avuga ko igikorwa cyo gutabara mu gice cya B cyarangiye aho mu bakozi 47 bari bakirimo, 30 bapfuye abandi 17 barakomereka.
Yongeyeho ko ibikorwa byo gutabara mu gice cya C byatangiye, ariko bitwe na gazi metani iri hejuru muri iki gice, ibi bikorwa byo gutabara birafata amasaha agera kuri atatu cyangwa ane.
Televiziyo yigihugu yatangaje ko mu gihe iturika ryabagaho, mu kirombe harimo abakozi 69.
Kugeza ubu abantu 17 bakomeretse bajyanywe mu bitaro mu gihe abandi bantu 24 bataraboneka.
Igitangazamakuru cy’igihugu kandi cyavuze ko iri turika ryabaye ku isaha ya saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.
Perezida wa Irani, Masoud Pezeshkian, yihanganishije imiryango y’ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka.
Yagize ati “Naganiriye n’abaminisitiri kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubikurikirane.”
