Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Nzeri 2024, Igisirikare cya leta ya Sudani cyagabye igitero gikomeye ku mutwe ihanganye nawo wa Rapid Support Forces (RSF).
Ni igitero bagabye ku duce two mu murwa mukuru Khartoum, twigaruriwe n’uyu mutwe mu ntangiriro y’intambara, ndetse n’agace ka Bahri kari mu majyaruguru yawo.
Abaturage babavuga ko ibisasu bya rutura n’ibitero by’indege byatangiye ijoro ryose bikomera cyane mu rukerera.
Inkuru nyinshi zavuze ko ingabo zambutse ibiraro by’uruzi rwa Nili, bitandukanyije uduce tugenzurwa na leta muri Omdurman n’utundi tugenzurwa na RSF.
Amakuru avuga ko kandi ingabo zagabye ibitero byinshi kubice byari bifitwe na RSF, ari nako ingabo zirwanira mu kirere za Sudani zazengurukaga mu kirere cya Khartoum.
Kuva mu ntangiriro z’intambara, uyu mutwe w’itwara gisirikare wagenzuraga hafi umurwa mukuru wose.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Sudan, Mohamed Ibrahim, ngo byibura abantu bane bahitanywe n’iyi mirwayo mu gihe abandi 14 bakomeretse.
Yongeyeho ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Al-No kugira ngo bitabweho.
Imyinshi mu mirwano ikomeye yabereye mu duce dutuwe cyane ndetse impande zombie zikaba zikomeje gushinjanya gutera ibisasu bikomeye muri utwo duce dutuwemo n’abasivili benshi.
Loni yasabye ko hajyaho ingamba zihuse zo kurinda abaturage no guhagarika imirwano.
Uku kwiyongera kw’imirwano kubayeho nyuma y’ibiganiro bidasiba kwiga mu buryo umutekano wagaruka muri iki gihugu.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zisaba impande zombi guhagarika imirwano ahubwo zikayoboka inzira y’ibiganiro mu gihe ibiganiro bikomeje mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ku wa Gatatu, Umuryango w’abibumbye watanze impuruza uvuga ko “Imirwano idahwema mu gihugu hose yateje akaga ku baturage babarirwa muri za miliyoni, bituma havuka ikibazo gikomeye cy’ubuhunzi no kuva mu byabo.”
Loni kandi yagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abantu miliyoni 10 bahunze ingo zabo ari abana, mu gihe byibuze miliyoni ebyiri zashakishije umutekano mu bihugu by’ibituranyi.
Loni yanagaragaje ko inzara muri Sudan ari ikibazo gikomeyeho isi ifite muri iyi minsi kuko hari ubwoba bw’inzara ikabije mu minsi iri imbere kuko abantu batashoboye guhinga imyaka.
Loni yanatanze umuburo kuri Jenoside ishobora gukorerwa abatari abarabu mu gace k’iburengerazuba bwa Darfur.
Icyorezo cya Kolera nacyo gikomeje kwiyongera mu gihugu hose, aho abantu barenga 430 bapfuye bazize iyi indwara mu kwezi gushize, nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangaje ku wa gatatu, kubera ko kwivuza muri utwo duce twibasiwe n’intambara bigoye cyane.
Sudani yisanze mu ntambara kuva aho ingabo za leta n’izumutwe witwara gisirikare wa RSF batangiraga urugamba rukomeye rwo guharanira ubutegetsi muri Mata 2023.
Kuva icyo gihe, abantu bagera ku bihumbi 150 bamaze kwicwa mu gihe abandi barenga miliyoni 10 bamaze kuva mu byabo.
Aba miliyoni 10 bangana na kimwe cya gatanu cy’abaturage bose ba Sudani, birukanywe mu byabo.