Abashinzwe ubutabazi muri Indonesia batangaje ko nibura abantu bane bamaze gupfa naho abandi benshi bakaburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato bwarohamye hafi y’ikirwa cya Bali gikunze gusurwa n’abakerarugendo muri icyo gihugu cyo muri Asia.
Ubwo bwato bwari butwaye abagenzi 53 n’abakozi 12 ubwo bwarohamaga mu gicuku cyo mu joro ryakeye, ubwo bwari buvuye ahitwa Banyuwangi ku nkombe y’iburasirazuba y’ikirwa cya Java bugana ku kirwa cya Bali, nk’uko Ikigo cy’Igihugu cya Indonesia Gishinzwe Ubutabazi kibivuga
Icyo kigo gikomeza kivuga ko abantu 31 bamaze kurokorwa, mu gihe ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero bikomeje.
Ibitanagazamakuru byo muri Indonesa byatangaje ko iperereza ku cyateye irohama ry’ubwo bwato rirakomeje. Icyakora, uwari ubutwaye yari yatangaje ko bwari mufite ikibazo cya moteri mbere gato y’uko burohama, mu gihe umwe mu bayobozi yavuze ko byatewe n’ikirere cyitari kifashe neza
Urutonde rwasohowe n’ubuyobozi, rugaragaza ko benshi mu barokotse iyo mpanuka bakomoka mu mujyi wa Banyuwangi uri ku nkengero z’inyanja, mu gihe abandi baturuka mu bice byo hagati ku kirwa cya Java.
Perezida wa Indonesia Prabowo Subianto yahise atanga itegeko ryo gutangira ubutabazi bwihuse, aho ari mu ruzinduko rw’akazi muri Arabiya Sawudite.
Inzira ubwato bwanyuragamo – imwe mu zikoreshwa cyane muri Indonesia – ikunze gukoreshwa n’abaturage bagenda hagati y’ibirwa bya Java na Bali.
Amafoto yasohowe n’ibiro ntaramakuru Antara, yagaragaje imbangukiragutabara ziteguye ndetse n’abaturage bategereje amakuru ku ruhande rw’umuhanda.
Impanuka zo mu mazi zikunze kuba cyane muri Indonesia, igihugu kigizwe n’uruhererekane rw’ibirwa bigera ku 17,000.
Iyaherukaga kuba yabaye mu kwezi kwa Werurwe, ubwo umugore w’Umunya-Australiya yapfaga nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abantu 16 bwarohamye hafi y’ikirwa n’ubundi cya Bali.

