Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Muri izi mpinduka, hagaragaramo abahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu mahanga barimo Lt Gen (Rtd) Peter Kakooza Lavahun, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Sierra Leone, Ambasaderi Vincent Karega wagizwe Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Algeria, na Innocent Muhizi wagizwe Ambasaderi muri Singapore.

Ubwo perezida Kagame yari ayoboye inama y’Abaminisitiri

Aba bayobozi bagiye gusimbura abarangije manda zabo n’abasoje ubutumwa batumwe n’igihugu.

Mu rwego rw’imiyoborere, Dr. Muhammed Semakula yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, asimbuye Zachée Iyakaremye wari umaze imyaka itanu kuri uwo mwanya. Minisiteri y’Ubuzima yanahawe Sophie Nzabanimana nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo.

Mu Bushinjacyaha Bukuru, Madamu Prudence Biraboneye yagizwe Umunyamabanga Mukuru, akazaba ashinzwe igenamigambi, imiyoborere n’imicungire y’imari n’abakozi muri urwo rwego.

Gisèle Umuhumuza, wahoze ari umuyobozi muri WASAC, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, asimbuyeAbimana Fidèle wari umaze imyaka ibiri kuri uwo mwanya.

Muri Siporo, Candy Basomingera, wari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo Gishinzwe Kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau – RCB), yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, asimbuye Uwayezu François Régis wari umaze umwaka umwe kuri uwo mwanya.

Hari n’abandi bayobozi bahawe imyanya mishya barimo Gatabazi Jean Marie Vianney, wagizwe umwe mu bagize muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima busanzwe Abari Abasirikare, iyobowe na Nyirahabineza Valérie, mu gihe Visi Perezida wayo yagizwe Maj Gen (Rtd) Jacques Nziza.

Naho Aristarque Ngoga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ndetse n’abandi.

Mu bindi Inama y’Abaminisitiri yemeje harimo ibyagezweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), bijyanye na gahunda nshya izafasha urubyiruko kubona amahugurwa ahamye yo kongera ubushobozi binyuze mu mashuri y’imyuga, harimo no gufasha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye kwinjira mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Inama kandi yemeje politiki nshya zijyanye n’iterambere ry’igihugu, harimo izo guteza imbere uburezi bw’imyuga n’ubumenyingiro, zitezweho gufasha urubyiruko kubona amahugurwa n’ubushobozi bibafasha kubona akazi no kwihangira imirimo.

Ibi bikaba bigamije kugabanya ubushomeri bukigaragara mu rubyiruko no kubwongerera ubushobozi bujyanye n’isoko ry’umurimo.

Muri iyi nama  kandi hafashwe ibyemezo ku rwego mpuzamahanga, aho yemeje imishinga y’amategeko irimo: kwemeza amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Nigeria mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli n’ingufu, ndetse no kwemeza ko u Rwanda rwemera amasezerano ya OPEC ajyanye n’icyerekezo cy’ubukungu bushingiye ku mbaraga z’amavuta.