Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yujuje imyaka 20 itazi uko imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika imera.
Ni nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Nigeria ibitego 2-1 ariko ikabura itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika 2025 kizabera muri Morocco, kubera ko amanota yagize atayemereye kwitabira iyi mikino.
Umukino Amavubi yatsinzemo Nigeria wari uwa nyuma muri iri tsinda ndetse ukaba wanabereye rimwe n’undi wahuje Benin na Libya.
Umutoza w’Amavubi, Frank Splitter Torsten ntiyakoze impinduka nyinshi mu kibuga ukurikije abakinnye ku mukino wa Libya kuko yakoze impinduka imwe akuramo Jojea Kwizera ashyiramo Dushimimana Olivier.
Mu gice cya mbere, amakipe yombi yakinaga umukino wo kwigana cyane ndetse iki gice kirangira aya makipe anganya 0-0.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasabwaga gutsinda uyu mukino uko byagenda kose, gusa ku munota wa 59, Samuel Chukueze wa Nigeria atsinda igitego nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amavubi.
Ibi ntibyaciye intege Amavubi kuko nyuma y’iminota mike, Ange Mutsinzi yaboneye igitego cya mbere cya Amavubi bituma agarura icyizere mu kibuga ndetse akomeza kwataka cyane.
Ku munota wa 75, Amavubi yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwer na Nshuti Innocent bituma icyizere cy’amavubi n’Abanyarwanda kirushaho kwiyongera.
Abanyarwanda basigaye bahanze amaso umukino wa Libya na Benin kuko Amavubi yari bukomeze mu gihe Libya yatsinda uyu mukino.
U Rwanda ntirwasekewe n’amahirwe kuko umukino hagati ya Benin na Libya warangiye amakipe yombi anganya, bituma Benin izamukana na Nigeria mu mikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika.
Imikino yo mu matsinda irangiye Nigeria ari iya mbere n’amanota 12, ikurikirwa na Benin ifite amanota 8, Amavubi ku mwanya wa gatatu n’amanota 8 mu gihe Libya ari iya nyuma muri iri tsinda n’amanota 4.

Impamvu yo kuba Benin yazamutse imbere y’Amavubi kandi amakipe anganya amanota, ishingiye ku kuba Benin yaritwaye neza mu mikino yayihuje n’Amavubi.

U Rwanda ruheruka mu gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2004.