Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC) yatangaje ko impamvu bahisemo kwemerera buri wese gutorera ahamwegereye ari uko basanze ikibazo cy’Abanyarwanda batabashije kwiyimura kuri lisiti y’itora ari rusange kuri site zinyuranye hirya no hino mu gihugu.
Ibi byatangajwe na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Mutimucyeye Nicole uvuga ko amatora akimara gutangira, saa 7:00AM aribwo batangiye kwakira amakuru avuga ko hari Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bafite ubushake bwo gutora ariko bakaba babuze uko batora kuko batabashije kwiyimura kuri lisiti y’itora.
Mutimucyeye ati “Nyuma yo gusanga ikibazo ari rusange nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize ahagaragara itangazo ryemerera abatarabashije kwiyimura kuba batorera ku mugereka nyuma yo gusuzuma ko banditse kuri lisiti y’itora.”
Bamwe mu baturage bafashijwe gutora bashyizwe ku mugereka bashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kubwo kubafasha gutora nk’abandi Banyarwanda kuko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umunsi w’itora ugera umuntu atari aho yateganyaga kuzatorera.
Izi mbogamizi nizo bamwe bashingiraho basaba ko mu matora ataha hazatekerezwa ku gukoresha ikoranabuhanga mu gutora ku buryo buri Munyarwanda yatorera aho ari nta nzitizi.
Biteganyijwe ko gutora birangira saa cyenda z’amanywa mu gihe ibyavuye mu matora bizatangazwa mu buryo bw’agateganyo bitarenze tariki 22 Nyakanga 2024. Gutangaza ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu byo bizatangazwa bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.