Imvugo nka ‘Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, ndi umugabo […]’ ni kimwe mu bituma ihohoterwa rikorerwa bamwe mu bagabo ridakunze kumenyekana.

Icyakora, bamwe mu bagabo bavuga ko impamvu yo kutagaragaza ihohoterwa bakorerwa zishingiye no ku kuba ubivuze bidahabwa agaciro uko bikwiye.

Ibi bigaragazwa na bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Gicumbi, aho basaba ko ijwi ryabo ryajya ryumvwa mu gihe bavuze ko bahohotewe n’abagore babo.

Bahamya ko, hari abatanga ibirego bagahindurwa abanyamakosa aho gufashwa.

Muhoza Zias utuye mu Murenge wa Mutete, Akagari ka Mutandi avuga ko we n’umugore yashatse babanaga neza mu myaka 10 ibanza. Gusa ngo nyuma y’iyo myaka, uru rugo rwatangiye kuzamo amakimbirane.

Umugabo avuga ko ayo makimbirane yaterwaga n’umugore ku buryo byageze aho Muhoza yatangiye gukubitwa n’umugore we. Ibi byatumye Muhoza ahunga urugo kubera ko ngo yari umukirisito.

Muhoza ati “Turatsikamirwa tukamirirana. Byatangiye tubanye neza, nyuma akajya yumva amabwire ari cyo cyatumye amakimbirane akomeza gufata intera.”

Kuva ubwo, Muhoza yatangiye kujya yiyahuza inzoga atarazinywaga, yagera mu rugo imirwano ikaduka ubwo.

Ati “Yarankubitaga pe, nkahukana. Kuko nari Umuyobozi mu idini ngahitamo gushirira imbere, mvuga nti “nibumva ko barwanye biragenda gute?” Abandi bagabo dusangira bakambwira ko gukubitwa n’umugore ari ububwa, nataha nkarwana nawe, tugaserera kugeza ubwo bigeze no mubuyobozi.”

Muhoza akomeza avuga ko abonye ikibazo gikomeje gufata indi ntera, yahisemo kwiyambaza ubuyobozi ngo bumuhe gatanya ariko agacibwa intege kuko ngo yabwiwe gushaka itike akagenda niba yabonye aho kujya.  

Ati “Ubuyobozi bwarambwiye buti “mugende murebe umuyobozi w’umudugudu mu mitungo mufite niba hari aho wakura amafaranga y’urugendo. Nibyanga mujye mu nkiko.”

Muhoza avuga ko yagiye i Kigali gushaka ubuzima gusa ngo nabyo byaranze abura icyo akora.

Ati “Nahungiye mu Mutara, Mpungira Kigali n’ahandi. Mbonye binshobeye mfata umwanzuro wo kugaruka, nibwo yatangiye kujya anyirukankana ku musozi, antera amabuye.”

ICK News yagerageje gushaka Murimakazi Germaine uvugwaho guhohotera umugabo we gusa mu rugo ntitwahamubonye, mu isantere y’ubucuruzi naho ntiyahagaragaye ndetse n’inshuro zose yahamagawe ku murongo wa telefoni ntiyabashije kuyitaba.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gatare, Gasigwa ahamya iby’amakimbirane mu rugo rwa Muhoza n’uwo bashakanye.

Yagize ati “Umugore akunze gutera umugabo no mu isambu y’iwabo. »

Uretse Muhoza, undi mugabo wo mu Isanteri ya Mukeri iri mu Murenge wa Byumba akaba atifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko yakubiswe n’umugore, yajya kurega akabwirwa ko ari we munyamakosa.

Ati « Njyewe nakubiswe n’umugore biramenyekana rwose. Nta butabera nabonye, ahubwo badusabye gusubira mu rugo ngo abagabo nitwe twananiranye. »

Aba bagabo bavuga ko imyumvire ikwiye guhinduka ku buryo ikibazo cy’ihohoterwa cyajya cyitabwaho nk’uko ihohoterwa rikorerwa abagore ryitabwaho.

Rutayisire Fidele, Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda ushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango ‘RWAMREC’, ntahakana ko ihohoterwa rikorerwa abagabo koko rihari, ariko akavuga ko ikiritiza umurindi ari ndigabo kuri bamwe, ituma badatobora ngo bavuge iryo hohoterwa.

Yagize ati « Umugabo umwe muri ba batandatu arahohoterwa gusa hari igihe bamwe mu bo baregera usanga batarumva ko umugabo nawe yahohoterwa. Icyakora, na ndigabo iracyahari aho hari abahohoterwa ntibatinyuke kuvuga, ariko dukomeje ubukangurambaga.”

Mu Rwanda, ihohoterwa rikorerwa abagabo ni ikibazo gihari, ariko kigaragazwa n’imibare iri hasi ugereranyije n’irikorerwa abagore.

Muri 2020, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo ibihumbi 7,210 bakorewe ihohoterwa mu gihugu hose, mu gihe abagore bari ibihumbi 48,809. Iyi mibare igaragaza ko hakenewe ubukangarambaga buhoraho mu gukomeza kurandura ihohoterwa mu miryango.