Ishusho y’ubuhinzi n’ubworozi muri Kamonyi

Urugendo rugana mu majyepfo uturutse mu muhanda wa Kigali-Huye, ni rumwe rwerekana ishusho y’u Rwanda nk’igihugu gishingiye ku nkingi ya mwamba y’ubuhinzi.

Mu marembo ya Kigali, ucyambuka Nyabarongo ahitwa Ruliba, winjira mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda ku Ruyenzi, aho cyera bariraga impamba ya nyuma.

Aha, wakirwa n’icyatsi kibisi gitoshye, ariko kitari indabo gusa, cyangwa ibiti by’ubusitani nk’ibyiganje mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Icyatsi kibisi cyo ku Kamonyi, ni ibihingwa byiganjemo ibishyimbo, soya, imyumbati, imboga n’imbuto, utaretse n’umuceri wiganje mu bibaya byuhirwa ku buryo bwa kijyambere n’ibigori byahaze ifumbire.

Uru rugendo rwose rugenda rutembereza amaso ibihingwa bitoshye kugera winjiye mu Karere ka Muhanga, na ko gafite umwihariko wako.

Akarere ka Kamonyi kavuga ko mu mwaka ushize kaciye agahigo ko guhinga ubutaka bwose bugenewe ubuhinzi ijana ku ijana.

Kamonyi yari ifite ubutaka butahingwaga bungana na hegitari 2,121.

Ubu butaka bwose bwarahinzwe, bwiyongera kuri hegitari 34,522 zari zisanzwe zihingwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Sylivere Nahayo avuga ko ibi byatumye umusaruro w’ibihingwa wiyongera ku buryo bufatika.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Sylivere Nahayo

Nk’urugero, muri 2024, hasaruwe toni 24,076.42 z’ibigori ku buso bungana na hegitare 6,336.

Uyu musaruro wiyongereyeho toni 4,435.13 ugereranyije n’umusaruro wari wabonetse muri 2023.

Ku muceri naho, kuri hegitari 1,126 zihingwa hezemo toni ibihumbi 6,756.00, umusaruro wiyongereyeho toni 900.80 ugereranyije na 2023.

Mayor Dr. Nahayo avuka ko ubwiyongere bw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ushingiye ku mpamvu nyinshi zirimo na gahunda ya leta yo guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhinga.

Mu bworozi, Dr. Nahayo avuga ko igice kinini cy’ubworozi cyihariwe n’inka, ihene, intama, ingurube n’inkoko.

Kuri ubu, mu karere kose habarurwa inka 49,244. Muri 2024, litiro 10,369,650 z’amata zakusanyirijwe mu makusanyirizo 6 manini ndetse n’amakusanyirizo mato.

Uyu musaruro w’amata winjije asaga miliyari imwe na miliyoni magana atatu (1,343,500,000).

Ku rundi ruhande, amata anyobwa mu ngo afite agaciro k’amafaranga asaga miliyari enye (4,147,860,000) ku mwaka.

Ku bwa Mayor Dr. Nahayo, uko imigendekere y’ubuhinzi n’ubworozi igenda irushaho kuba myiza, nta gushidikanya ko biri mu bituma igipimo cy’igwingira n’imirire mibi kigabanuka.

Muri 2024 honyine, ngo igipimo cy’igwingira cyavuye 21.3% kigera ku 10%.

Ati “Ubu turishimira aho tugeze mu bijyanye no kurwanya igwingira. Ni urugendo rurerure rwasabye imbaraga nyinshi ariko ibi byose byatewe n’uyu musaruro kuko ibyo kurya byarabonetse ndetse n’ibikomoka ku matungo byagiye bidufasha nk’amata ndetse n’amagi byatumye tugabanya igwingira.”

Kamonyi ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, kakaba hari ku buso bungana na kilometer kare 655.5. Aka karere gafite abaturage basaga ibihumbi 450,000 batuye mu mirenge 12, utugari 59 n’imidugudu 317.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads