Ubuyobozi bwa Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya ya Gitarama buratangaza ko imirimo yo kuvugurura Kiliziya y’iyi paruwasi igeze ku kigero cya 80%.

Ibi byatangajwe na Padiri Anatole Niyitanga uyobora iyi Paruwasi mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa ICK News kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Kanama 2024.

Padiri Anatole Niyitanga uyobora Paruwasi St Andree Gitarama

Padiri Niyitanga avuga ko ibikorwa nyir’izina byo kuvugurura iyi nyubako byatangiye muri Kamena 2022 mu rwego rwo kuyirimbisha, kuyagura ndetse no kubaka inyubako ijyanye n’igihe kandi ibereye Umujyi wa Muhanga kuko iyari ihari byagaragaraga ko ishaje.

Ati “Kera inyubako yari ihari byagaragaraga ko ishaje kandi ikeneye kuvugururwa, kuko  niyo imvura yagwaga haravaga.”

Gusa nubwo ibikorwa nyir’izina byatangiye icyo gihe, igitekerezo cyo cyaje hagati ya 2017 na 2018.

Agaruka ku mwihariko wa Kiliziya bari hafi kuzuza, Padiri Niyitanga yahishuye ko ari Kiliziya izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu ibihumbi bitatu bicaye neza.

Yongeraho ko ari Kiliziya ifite amadirishya ajyanye n’igihe ndetse n’igihanga cyayo kikaba gisa neza.

Yakomeje agira ati “Imbere mu Kiliziya tuzashyiramo amarange asa neza, intebe zegamirwa, amakaro hasi mbese murumva ko hahindutseho byinshi cyane bituma Kiliziya ikomeza kuba nziza.”

Ibikubiye muri 20% ibura ngo Kiliziya itahwe

Padiri Niyitanga agaragaza ko nubwo imirimo yo kubaka iyi kiliziya igeze ahashimishije hari ibikubura kugira ngo 20% yuzure.

Ati “Nkurikije uko mbona ibikorwa byo kubaka biri kugenda, navuga ko bigeze  kuri  mirongo inani ku ijana (80%). Ubwo urumva ko hasigaye gushyiramo amakaro hasi, intebe, gutunganya imbuga ndetse no kubaka ubwiherero.”

Padiri Niyitanga ashimira abakristu ba Paruwasi St Andre Gitarama bahisemo kwitangira iki gikorwa kugeza kirangiye, aboneraho kubasaba kwitanga mu bushobozi bwabo kugira ngo iyi kiliziya itahwe.

Ati “Ndagira ngo mbonereho gushimira abakirisitu bacu rwose imbaraga bagaragaje kandi bagikomeza kugaragaza muri iki gikorwa cyo kwiyubakira kiliziya yabo, ndabashimira cayne rwose.”

Yakomeje agira ati “Nta gucika intege, urugendo ruracyari rurerure kugira ngo bino bikorwa bibashe kurangira twinjire mu kiliziya. Birasaba ubushobozi, birumvikana ndabasaba gukomeza gutizanya imbaraga no guhuza ubushobozi, ntabwo tubasaba ibibarenze ubushobozi.”

Bamwe mu bakirisitu basanzwe basengera kuri iyi Paruwasi bavuga ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu wabo kugira ngo babone kiliziya nziza izajya ibafasha kwegerana n’Imana.  

Gashema Revelien, wo muri Santarali ya Gatenzi yagize ati “Kumva ko iyi kiliziya igiye kuvugurwa byaradushimishije cyane. Nk’uko twagize uruhare mu kuyubaka ndumva dukwiye kugira uruhare no kuzaza kuyisengeramo igihe izaba yuzuye kugira ngo itubere intandaro yo kuvugurura ubukirisitu.”

Ibi byanahamijwe na Kaburame Mariko usaba abakiristu bagenzi be gukomeza gutanga umusanzu wabo kugira ngo babone ahantu heza bazajya basengera.

Iyi kiliziya ya Paruwasi St Andre Gitarama iri kuvugururwa ku  bufatanye bw’abakirisitu, Inshuti ndetse na Diyosezi ya Kabgayi. Biteganijwe ko imirimo yo kuyivugurura izasozwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.

Bitanyijwe kandi ko izuzura itwaye amafaranga arenga miliyoni magana abiri na mirongo itanu  (250,000,000 Frw).