Tariki 17 Kamena 2023-Tariki 17 Kamena 2024, umwaka urashize Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yimitswe nk’umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi, inshingano yasimbuyeho Musenyeri Smaragde Mbonyintege wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ifoto ya tariki 17 Kamena 2023, ubwo Musenyeri Mbonyintege yasengeraga Umwepiskopi mushya wa Kabgayi Myr Balthazar Ntivuguruzwa

Mu rwego rwo guhimbaza iyi sabukuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yatuye igitambo cya Misa yo gushimira Imana ikomeje kumugenda imbere mu nshingano zo kuyobora Diyosezi ya Kabgayi.

Mu kiganiro na ICK News, Musenyeri Balthazar yagaragaje imbamutima ze avuga ko guhimbaza isabukuru y’umwaka ahawe inkoni y’ubushumba ari ibituma yicara agatekereza ku buntu n’impuhwe z’Imana.

Ati “Imana itora uko ishatse, itora igihe ishakiye n’uwo ishatse. Rero iyo Imana igutoye, uribaza uti: “Ese kuki ari njyewe itoye?” ariko ukishyira mu biganza by’Imana ugahimbarwa. Birumvikana uba ufite n’ubwoba wibaza uti: “Ese koko kuki ari njye Imana itoye? Ubutumwa se impaye nzabusohuza nte?”  ugatangira gutekereza uburemere bwabwo ariko ukanizera kuko iyo Imana igutoye iba yizeye ko uzayemerera ikagushoboza.

Akomeza agira ati “Ubwo rero uyu munsi icyuzuye umutima wanjye ni ibyishimo ndetse no gutangarira Imana, ni ukuyishimira, ni ukuyisingiza ariko nongera kwishyira mu biganza byayo kugira ngo inkoreshe, nyemerere ibe ariyo ikora ubutumwa muri njyewe.”

Musenyeri Balthazar avuga ko kuri we umwaka wihuse, gusa ko yawukozemo akazi kenshi by’umwahariko ikenurabushyo ryegereye abakirisitu. Ati “Kuri njyewe rwose umwaka umwe ni umwaka wihuse cyane, gusa buriya iyo iminsi yihuse ni uko biba byaragenze neza.”

Urukundo abakirisitu ba Diyosezi ya Kabgayi bakunda Imana n’ubwitange bagaragariza diyosezi ngo biri mu bifasha Musenyeri Balthazar gusohoza ubutumwa yahawe.

Ati “Urebye ukuntu abakirisitu bakunda diyosezi yabo, ukuntu bakunda Imana, ukareba ukuntu abasesaridoti n’abapadiri hirya no hino bitangira ubutumwa, ukuntu Abihayimana bitangira ubutumwa [….] ibyo byose n’ibyo bigufasha nawe gusohoza ubutumwa Imana yagushinze.”

Ashingiye kuri ibi, Musenyeri Balthazar yashimiye abakirisitu ba Diyosezi ya Kabgayi, abasaba kurushaho gukunda Imana na Kiliziya by’umwihariko abasaba gukomeza kumusabira kugira ngo akomeze agire imbaraga akeneye ndetse n’urumuri akeneye mu gusoza ubutumwa yahawe.

Muri Nzeri Ishuri ry’Ukwemera rizaba ryatangiye-Myr Balthazar

Ubwo yimikwaga nk’umwepiskopi wa Kabgayi, Musenyeri Balthazar yagaragaje ingingo zirindwi zo kugenderaho muri Diyosezi ya Kabgayi.

Izo ngingo zirimo; kwita ku buzima n’ubutumwa bw’abapadiri, guhugura abakirisitu mu buzima bwabo bw’ukwemera, gukomeza guha umurongo n’imbaraga zivuguruye imiryango remezo, gukomeza kunoza imicungire y’umutungo ivuguruye mu nzego zose zigize umuryango w’Imana, kwibanda ku burere n’uburezi bihamye bigenewe abana n’urubyiruko, kwita ku ngo z’abashakanye himakazwa iyogezabutumwa ry’ababyeyi no kugendera hamwe, no kwita ku bakene, abarwayi n’abatishoboye byose bigakorwa abakirisitu Gatolika basenga kandi bagasengera mu kuri (Orate in Veritate).

Ku bijyanye n’ingingo yo guhugura abakiristu mu buzima bwabo bw’ukwemera, Musenyeri Balthazar mu gitambo cya Misa yahishuye ko muri Nzeri 2024 gahunda y’ishuri ry’ukwemera izaba yatangiye, bityo ahamagarira abakirisitu kuzitabira iyo gahunda.

Ati “Nagira ngo mbabwire ko mu rwego rw’ingingo ijyanye no kwihugura mu bukirisitu, mu kwezi kwa cyenda tuzatangira ku mugaragaro amahugurwa agenewe ibyiciro binyuranye by’abakirisitu muri wa murongo twise ishuri ry’ukwemera.”

Twabonye Umubyeyi-Abakirisitu b’i Kabgayi

Bamwe mu bakirisitu ba Diyosezi ya Kabgayi baganira na ICK News, bifurije Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa isabukuru nziza, bavuga ko bamufata nk’umubyeyi kandi bamwifuriza ibyiza mu nshingano ze.

Dushimiyimana Silas wo muri Santarali ya Kabgayi yagize ati “Njyewe narishimye cyane kuko umwepisikopi wacu nari muzi na mbere akiri umusesaridoti kandi witonda ukunda abana, unasabana. Urumva rero nkatwe twari tubonye umubyeyi dukomeza kwisanzuraho akadutetesha nk’uko yatumenyereje.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ubwo Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yari asoje Misa yo gushimira Imana

Iradukunda Anastase wo muri Paruwasi ya Cyeza nawe ashimira Musenyeri Balthazar anamwifuriza gukomeza kubabera umubyeyi.  Ati “Turamusabira ku Mana kugira ngo akomeze kuragira ubushyo bwe uko bikwiye.”

Tariki 2 Gicurasi 2023, nibwo Papa Fransisko yegennye Balthazar Ntivuguruzwa nk’Umwepiskopi wa Kabgayi.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavutse ku ya 15 Nzeli 1967, avukira mu cyari Perefegitura ya Gitarama.

Balthazar yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku ya 18 Mutarama 1997, nk’umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Tewolojiya, yakuye muri Catholic University of Louvain yo mu Bubiligi.