Igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2025, cyagombaga kuzabera mu Karere ka Rusizi cyimuriwe i Muhanga, ku wa Gatandatu, tariki 9 Kanama 2025 nk’uko byatangajwe n’abategura iri serukiramuco ndetse bikanemezwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga.
Iki gitaramo kizabera muri Stade ya Muhanga, kizatangira ku isaha ya saa munani za manywa kugeza saa moya z’umugoroba.
Umuyobozi wa East African Promoters itegura iri serukiramuco ry’ibitaramo bizenguruka Igihugu, Mushyoma Joseph, yabwiye ICK News ko bahisemo kwimura iki gitaramo ku mpamvu z’uko Stade ya Rusizi, iri kuvugururwa.
Uyu muyobozi kandi yasabye Abanyamuhanga kwitegura no kuzaza kureba abahanzi bakunda hakiri kare cyane ko ibi bitaramo byitabirwa na benshi.
Ati: “ibi ni ibitaramo byitabirwa na benshi rero bazaze kare ku buryo saa sita bazaba batangiye kwinjira.” Yakomeje agira ati: “Hari hashize imyaka myinshi mutabona ibitaramo binini nk’iki rero ni ahanyu ngo muze dufatanye bizagende neza.”
Mushyoma yavuze ko mu myaka yatambutse batajyaga baza i Muhanga, gusa asobanura ko batahirengagizaga. Ati: “Ntabwo twahasimbukaga kubera ibindi, ahubwo byaterwaga n’ubushobozi, ariko ubundi twifuzaga kuzahaza. Ubu rero tubonye amahirwe yo kuhakorera kandi ibyo bizatwereka niba Muhanga izaguma muri gahunda uko bizajyenda kose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bwana Mugabo Gilbert yasabye Abanyamuhanga kwitegura bakazitabira iki gitaramo.
Usibye iki gitaramo, Mugabo yavuze ko nyuma yacyo hazakomerezaho ibizwi nka ‘after party’ bizabera muri car free zone kandi nabyo bikazaba birimo abahanzi.
Ati: “Muri after party hazaba hari abandi bahanzi n’aba DJ babahanga barimo DJ Brianne bazaba batakoreshejwe mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival.”
Uyu muyobozi avuga ko ibi atari ibikorwa by’imyidagaduro bibaye mu Karere ka Muhanga muri iyi meshyi gusa kuko n’abakunda umupira w’amaguru baherutse kubazanira ikipe ya Rayon sport yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya AS Muhanga.
Yagize ati: “Abakunda umupira twabazaniye ikipe ya Rayon Sport ifite abafana benshi, ariko n’abakunda imyidagaduro niyo mpamvu twafatanyije n’abategura kiriya gitaramo kugira ngo kizabere i Muhanga.”
Yongeyeho ko ibi bikorwa mu rwego rwo gutuma abaturage ba Muhanga bidagadura. Ati: “Abantu baba barakoze, baravunitse, rero baba bagoma no kwidagadura ariko tunafata ingamba z’uko twazakora mu mwaka utaha w’ingengo y’imari cyane ko turi mu ntangiriro yawo.”
MTN Iwacu Muzika Festival ni iserukiramuco ry’ibitaramo bizenguruka igihugu biba buri mwaka. Muri uyu mwaka, bigeze i Muhanga nyuma y’ibyabereye Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma na Huye mu byumweru bishize, mu gihe icyanyuma kizazoza ibyo muri uyu mwaka kizaba ku wa 16 Kanama I Rubavu
Ni ubwa mbere iri serukiramuco rizaba ribereye mu Karere ka Muhanga, kandi kwinjira bizaba ari ubuntu usibye muri VIP ho hazishyurwa 3000Frw.
Abahanzi bari kuzenguruka igihugu ndetse bitezwe no kugaragara muri ka Karere barimo Juno Kizigenza, Bull Dogg, Riderman, Ariel Wayz, Nel Ngabo, Kivumbi King na King James.
