ICJ yatesheje agaciro ikirego cya Jenoside Sudani yarezemo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwanzuye ko rudafite ububasha bwo kwakira no kuburanisha ikirego cya Sudani ishinjamo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) rwo  kugira uruhare muri Jenoside ibera mu gihugu cyayo, binyuze mu gushyigikira umutwe w’inyeshyamba wa Rapid Support Forces (RSF).

Ku wa Mbere, ICJ ifite icyicaro i La Haye mu Buholandi, yatangaje ko “ubusanzwe idafite ububasha” bwo kwakira urwo rubanza, maze ifata icyemezo cyo kurukuraho burundu ruhita runakurwa ku rutonde rw’imanza zizaburanishwa.

Uru rukiko rwatangaje ko ruhangayikishijwe n’akarengane ndetse n’iyicarubozo bikomeje kugaragara muri Sudani,

Rwagize ruti “Itegeko-shinga riturengera ntiritwemerera kugira icyo tuvuga ku birego byatanzwe,” .

Mu kwezi kwa Werurwe 2025, Nibwo Sudani yatanze ikirego ishinja Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kurenga ku masezerano mpuzamahanga yo mu 1948 arwanya Jenoside, kubera ko bivugwa ko iha intwaro, amafaranga ndetse n’ubuvuzi umutwe wa RSF umaze igihe urwana n’igisirikare cya Leta. Mu iburanisha ryabaye mbere, Sudani yasabye ko habaho amabwiriza ahagarika inkunga yose ku RSF ndetse hakarindwa abaturage b’abaMasalit bavugwa ko barimo kwicwa mu buryo bwa Jenoside.

Leta ya UAE yahakanye ibi birego, ivuga ko Sudani yatanze ikirego kitubakiye ku bimenyetso bifatika, inavuga ko urukiko rudafite ububasha bwo kuruburanisha, kubera ko ubwo UAE yasinyaga amasezerano arwanya Jenoside mu 2005, yanze kwemera ingingo yemera ko ibihugu bishobora kuregana imbere y’Urukiko Mpuzamahanga.

Nyuma y’icyemezo cya ICJ, Reem Ketait, Umunyamabanga wungirije ushinzwe Politiki muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE, yagize ati: “Iki ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko ikirego cya Sudani kitari gifite ishingiro. Icyemezo cy’uyu munsi ni igisubizo gikomeye kigaragaza ko ukuri kwigaragaza.”

Yongeyeho ko igihugu cye “nta ruhare na ruto gifite mu ntambara iri kubera muri Sudani,” ndetse ko cyagaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo by’umutekano muri ako gace inshuro nyinshi.

Sudani yo ivuga ko UAE ikora ibikorwa by’ibanga byo kohereza intwaro, indege zitagira abapilote (drones) n’inkunga z’ubuvuzi ku RSF, binyuze mu kigo cya Emirates Red Crescent kiri Amdjarass, hafi y’umupaka wa Tchad na Sudani. Ibi byose UAE ikaba ibihakana.

Intambara hagati ya RSF n’ingabo za Leta ya Sudani (SAF), yatangiye mu kwezi kwa Mata 2023, ubwo RSF yari iyobowe na Mohamed Hamdan Dagalo yitandukanyaga na Leta iyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan. Iyi ntambara imaze gutuma abagera kuri miliyoni 13 bahunga, yica ibihumbi n’ibihumbi, kandi yabaye imbarutso y’amapfa n’inzara mu gihugu.

Impande zombi zarezwe ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. RSF yarezwe Jenoside n’itsembabwoko ryibasiye abaturage b’aba-Masalit batari Abaarabu, mu gihe ingabo za Leta zashinjwe gukoresha intwaro z’ubumara no kwica abasivili.

ICJ ishinzwe gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu no kurinda iyubahirizwa ry’amasezerano mpuzamahanga. Nubwo Sudani na UAE byombi byasinye ku masezerano yo mu 1948 arwanya Jenoside, icyemezo cy’urukiko kigaragaza ko atari buri gihe byoroshye kugeza igihugu imbere y’inkiko mpuzamahanga mu gihe kitemeye ububasha bwayo.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.