Kiliziya y’u Rwanda yinjiye mu rugendo rwo gusabira Papa mushya

Guhera ku wa 7 Gicurasi 2025, Abakristu bose basabwe kwinjira mu gihe cy’amasengesho yihariye, bifatanya n’isi yose gusenga basaba Roho Mutagatifu kumurikira Abakardinali mu matora y’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika.

Nk’uko bigaragara mu Itangazo ryasinyweho na Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Muri iri tangazo, Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda basabye Abapadiri, Abiyeguriyimana n’Abakristu bose bo muri Paruwasi zose zo mu gihugu kwitabira ibikorwa by’amasengesho yihariye guhera ku itariki ya 07 Gicurasi 2025, nk’uko Kiliziya Gatolika ku isi hose yitegura igikorwa cy’ingenzi: itorwa ry’Umushumba mushya, Umusimbura wa Mutagatifu Petero intumwa.

Mu itangazo ryabo, Abepiskopi basabye ko aya masengesho azategurwa neza mu buryo bwimbitse, hagashyirwamo imbaraga mu gushengerera no kuvuga ishapure, hibandwa ku kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya.

Aya masengesho ni urufunguzo rwo gusaba ko Abakardinali bazagira umutima ushishoza, bagatoranya uwo Imana yatoreye kuyobora Kiliziya y’isi yose.

Mu bindi bisabwa n’Abepiskopi harimo kuzavuza inzogera mu gihe hazaba hamaze gutangazwa Papa mushya.

Abepiskopi batangaje ko umunsi hatangajwe inkuru nziza y’itorwa rya Papa mushya, mu maparuwasi yose hazavugwa inzogera nk’ikimenyetso cy’ibyishimo muri Kiliziya y’isi yose.

Hateganyijwe kandi Misa yo gushimira Imana ku rwego rw’Igihugu, izabera muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera, muri Arkidiyosezi ya Kigali, ari naho habereye Misa yo gusabira Papa Fransisiko witabye Imana.

Itariki nyirizina izatangazwa nyuma, ariko Abakristu barasabwa gutangira kwitegura, kugira ngo iyi Misa izabe umwanya wo gushimira Imana no gusabira Umushumba mushya uzaba yatorewe kuyobora Kiliziya.

Indi nkuru wasoma: Abakardinali 133 Biteguye Gutora Umusimbura wa Papa Fransisiko

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes