Kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Nyakanga 2024 nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro sitade Amahoro yari imaze imyaka ibiri iri kuvugururwa.
Ibirori byo gutaha ku mugaragaro iyi sitade byahujwe n’umukino warangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) itsinze ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police FC) igitego 1-0.

Gutaha Sitade Amahoro byari byitabiriwe n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Aurore Munyangaju Mimosa n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Mbere yo gutangira umupira, Perezida Kagame yishimye ubuyobozi bw’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika no ku Isi yose ndetse anaboneraho kubwira abakiri bato ko nta rwitwazo ruhari mu gukuza impano zabo mu mupira w’amaguru.

Umukino hagati ya APR FC na Police FC wari utegerejwe n’abakunzi ba ruhago benshi, kuko bari bakereye kubona amaraso mashya yongewe mu makipe bafana cyane ko ari nayo azasohokera u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo.

Umukino watangiye amakipe yose akinira hagati mu kibuga mu minota 10 ya mbere, nyuma yaho ikipe ya APR FC yahise itangira kwinjira mu mukino neza cyane ko ku munota wa 12, ku mupira yahawe na Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert yacenze ba myugariro ba Police FC itera ishoti rikomeye mu izamu ryari ririnzwe na Onesme Rukundo abura uko arikuramo igitego kinjiramo neza.
Nyuma yaho amakipe yose yahise akanguka akomeza kwatakana, Police igacishami ikagerageze uburyo binyuze kuri Rutahizamu wayo Mugisha Didier ndetse na Hakizimana Muhadjili gusa igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye.
Mu gice cya Kabiri abatoza bakoze impinduka zitandukanye, kuruhande rwa Police, umutoza Mashami Vincent yakuyemo Niyonsaba Eric, Shami Carnot ndetse na Chuckwuna Odile yinjiza abarimo Senjobe Eric, Iradukunda Simeon ndetse ba Richard Kilongozi.
Naho kuruhande rwa APR FC, umutoza Darco Novic, yakuyemo Alain Kwitonda (Bacca), Ndayishimiye Dieudone ndetse na Nshimirimana Ismail yinjiza mu kibuga abarimo Dushimirimana Olivier, Tadeo Lwanga ndetse na Gilbert Byiringiro.
Amakipe yakomeje kwatakana cyane, ariko anakinira hagati mu kibuga bitatangaga umusaruro ku mpande zombi gusa hakomeza gukorwa impinduka zitandukanye Mugisha Gilbert ava mu kibuga hinjira Arsene Tuyisenge, naho ku munota wa 65′ Rukundo Onesme umuzamu wa Police avamo asimburwa na Patience Niyongira.
Iminota 90′ yarangiye ikipe ya APR FC iyoboye n’igitego 1-0 gusa umusifuzi, Abdoul Karim yongezaho iminota itanu yavuyemo irindwi kuko, ni iminota itanu yabaye ibintu byinshi imvune ya Richard Kilongozi, imipira ibiri y’imiterekano ku ikipe ya Police gusa itagize icyo itanga , maze umukino urangira ikipe ya APR FC itsinze Police igitego 1-0.
Uyu wari umukino wa kabiri ukiniwe muri iyi sitade, kuko uwa mbere wari uwo gusuzuma sitade, warangiye APR FC inganyije na Rayon Sports 0-0, naho uyu ukaba ari wo mukino ufatwa nk’uwa mbere kuko ari wo wafunguriweho iyi sitade.

Biteganyijwe ko aya makipe y’inzego z’umutekano w’u Rwanda (APR vs Police) azasubira mu kibuga tariki 12 Kanama ubwo azaba ahatanira Igikombe cya Super Cup 2024. Ni umukino uhuza ikipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona ndetse n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro.
Sitade Amahoro yatashywe bwa mbere tariki ya 05 Nyakanga 1987, ikaba yari isanganywe ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 25000 bicaye, gusa nyuma yo kuvugururwa ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo ine na bitanu 45,000 bicaye neza.
Ni sitade yubatse ku bugari bwa metero kare ibihumbi 75, uburebure bw’iyi sitade kuva hasi ugera hejuru ni metero 40 aho yamaze kwemererwa kwakira imikino mpuzamahanga ya CAF na FIFA.
Abanditsi: Tuyisenge Yedidiya & Shumbusho Darius
