Huye irateganya kubaka ‘Car-Free Zone’

Akarere ka Huye karateganya kubaka ahantu hatemerewe kunyura imodoka ‘Car-Free Zone’ kugira ngo bifashe abatuye Umujyi wa Huye kubona ahantu ho kuruhukira hisanzuye.

Iki gikorwa cyavuye mu mushinga w’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye aho mu nyigo byagaragaye ko hakenewe ‘Car-Free Zone’.

Icyakora imirimo yo kubaka aka gace ngo ntiharamenyekana igihe izatangirira kuko ubuyobozi bw’akarere bukirimo gushakisha ahashobora kuva inkunga no kunoza neza umushinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko nubwo ingengo y’imari yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga itari yaboneka, ngo muri uyu mwaka bateganya kubaka inzu y’imyidagaduro mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa. 

Ibi ngo ni mu rwego rwo gufasha abatuye i Huye kurushaho kwidagadura no kwishimira umujyi.

Bamwe batuye mu Mujyi wa Huye bavuga ko ubwiyongere bw’ahantu n’ibikorwaremezo byo kwidagadura bifite inyungu nyinshi.

Iyabikoze Nelly utuye mu Murenge wa Huye, akagari ka Rukira, avuga ko ‘Car-Free Zone’ izabafasha kubona ahantu hisanzuye ho kuruhukira no gukora ubucuruzi muri rusange.

Ati “Nta hantu twari dufite hisanzuye umuntu yaruhukira kubera urujya n’uruza rw’imodoka, ari ubu birumvikana ko nihaboneka car free zone bizafasha benshi.”

Akomeza avuga ko kandi byoroshye kuba wahashyira ubucuruzi bijyanye n’uko hazajya haba hari abantu benshi.

Muhire Patrick utuye mu Murenge wa Tumba nawe yungamo agira ati “Ubu biragoye ko wabona ahantu wajyana n’umuryango wawe hatuje utahishyuye, ariko tugiye kubona aho tuzajya dutemberera ntawe utwishyuje kandi tugiye kubona naho tuzajya dukinira.”

Akomeza avuga ko hari igihe bibagora kubona murandasi ‘internet’ gusa ko nihaboneka car free zone bazajya babona murandasi y’umuntu.

Umujyi wa Huye ni umwe mu Mujyi mikuru u Rwanda rufite bijyanye n’amateka yihariye ari muri aka gace, dore ko hatangiriye ibigo byinshi birimo na Kaminuza y’u Rwanda.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads