ICK yakiriye itsinda ryo muri Kaminuza yo mu Buhorandi haganirwa ku mikoranire

Itsinda ryaturutse muri Kaminuza ya Saxion yo mu gihugu cy’u Burohorandi, riyobowe na Gerry Stegeman, barikumwe n’ikipe ya CC-JOB Rwanda, ryakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi, mu rwego rwo kuzamura imikoranire hagati y’izi kaminuza zombi.

Muri uru ruzindiko rwabaye ku wa 14 na 15 Mutarama 2025, rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo  guhura n’ubuyobozi bwa ICK, gusura ikigo cy’ubushakashatsi cya ICK aricyo Business incubation center(BIKA), no kugirana ibiganiro n’abarimu n’abanyeshuri.

Dr. Simpunga innocent, umuyobozi w’ishami ry’iterambere, ubumenyi n’amajyambere y’icyaro muri ICK aganira na ICK news yahamije akamaro k’uru ruzinduko.

Yagize ati: “Uru ruzinduko rukubiye mu masezerano yashyizweho umukono umwaka ushize hagati ya ICK na Kaminuza ya Saxion.”

Iri tsinda ryakiriwe na Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, Umuyobozi wa ICK

Yakomeje agira ati: “muri ayo masezerano, ishami ry’iterambere, ubumenyi n’amajyambere y’icyaro muri ICK, rizohereza abanyeshuri babiri n’abarimu mu Buholandi. Na none kandi Kaminuza ya Saxion izohereza abanyeshuri n’abarimu b’Abaholandi mu Rwanda.”

Nk’uko Dr. Simpunga abivuga, ngo iyi gahunda yo guhanahana abanyeshuri ibizwi mu rurimi rw’icyongereza nka ‘Exchange program’ izafasha ICK gushakisha uburyo bushya bwo guteza imbere uburezi, ubushakashatsi, ndetse n’iterambere ry’umuryango nyarwanda, izanatuma abanyeshuri bongera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo bitegure neza mu guhangana n’ibibazo bibangamiye Isi.

Ku ruhande rwa Gerry Stegeman uyoboye iri tsinda, akaba asanzwe ari n’umuyobozi ukuriye ibikorwa mpuzamahanga mu ishuri ry’imiyoborere, amategeko, n’iterambere ry’imijyi, muri Kaminuza ya Saxion, yagaragaje uburyo ubu bufatanye bwatangiye.

Stegeman yabisobanuye agira ati “Icyemezo cyacu cyo gufatanya na ICK cyaturutse ku kwemererwa ubusabe bw’inkunga na ‘Erasmus.” “Nyuma yaho, twatangiye gushaka kaminuza twafatanya nuko duhuza na ICK.”

Gerry Stegeman, ubwo yaganirizaga abanyeshuri ba ICK

Yakomeje kandi avuga uburyo CC-JOB Rwanda yabafashije gukorana na ICK. Ati: “Ku bufatanye na CC-JOB Rwanda, Kaminuza ya Saxion yamenye ICK kandi inyurwa n’agahunda zayo z’amasomo, indangagaciro za gikirisitu, n’umusanzu ifite mu bikorwa by’iterambere rya sosiyete rusange.”

“Ibi byatumye ICK iba umufatanyabikorwa mwiza mu mugambi wacu wo gushyigikira abanyeshuri b’Abanyarwanda, cyane cyane abo muri ICK, kwiga mu Buholandi no guha abanyeshuri b’Abaholandi amahirwe yo kugera no kwiga mu Rwanda.”

Abazabona amahirwe yo kungukira muri iyi gahunda, ni abazaba batsinda neza amasomo, bazi neza icyongereza, bagaragaza imyitwarire myiza, kandi bakazanatsinda ibizamini bazahabwa bibategura kwiga mu Buholandi.

Aba bashyitsi batemberejwe ikigo cy’ubushakashatsi cya ICK aricyo Business incubation center(BIKA)

Bamwe mu banyeshuri bagiranye ibiganiro n’iri tsinda ryo muri Kaminuza ya Saxion, baganira na ICK News, bagaragaje uko bakiriye aya mahirwe. banashima ibiganiro bagiranye, ndetse banavuga ko biteguye guhangana no gukora ibishoboka byose ngo babone ayo mahirwe yo kwiga mu Buholandi.

Uwineza Florence, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’imicungire y’ibidukikije, yashimangiye akamaro k’ubu bufatanye. Ati: “Ubu bufatanye bufitiye akamaro kanini twebwe abanyeshuri. Kuva muri ICK ukajya kwiga mu mahanga bituma hari indi mico itandukanye umenya, ugira ubumenyi bushya, kandi ukabukoresha mu guteza imbere igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Naho, Tuyishimire Felin, na we yagize ati: “Nindamuka mbonye amahirwe yo gutoranywa, nkajya kwiga yo, bizamfasha kugera ku ntego yanjye yo kugira isi ahantu heza kurushaho binyuze mu bumenyi nzaba nungutse.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, iri tsinda hamwe n’abarimu ba ICK, bazasura ‘Gitega Integrated Urban Housing’ kugira ngo bamenye ibijyanye n’imibereho y’abaturage bakuwe mu manegeka bakajyanwa mu midugudu itunganyije neza.

Ubufatanye hagati ya ICK na Kaminuza ya Saxion bwashyizweho umukono muri 2024, buzamara imyaka itatu. Abanyeshuri ba mbere babiri ba ICK bazerekeza mu Buholandi muri iyi gahunda mu mezi ari imbere.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads